Site icon Rugali – Amakuru

Papa Faransisiko yagombaga kujya mu Rwanda ahitamo kohereza Kardinali Monsengo kuko Kagame yishe abasenyeri

Amakuru ashyushye atugezeho : Papa Faransisiko yagombaga kujya mu Rwanda ahitamo kohereza Kardinali Laurent Monsengo Pasinya kuko Paul Kagame yishe abasenyeri, akanga ko bashyingurwa, akanga no kwemera icyaha ngo agisabire imbabazi

Amakuru ashyushye mwoto-mwoto angezeho aka kanya aturuka i Kabgayi mu byegera bya Musenyeri Smaragde aravuga ko uwo mushumba wa Diyosezi ya Kabgayi amaze iminsi i Roma kwa Papa mu ruzinduko rw’akazi. Mu byari byamujyanye harimo no gutegura inama ifite insanganyamatsiko yitwa « DIVINE MERCY » iyo nama ikazateranira i Kigali mu minsi ya vuba aha.
Kuri gahunda biteganijwe ko iyo nama izahuza abasenyeri bose bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati. Nyirubutungane Papa niwe wagombaga kuzaza kuyifungura ku mugaragaro ariko ntabwo byashobotse. Amakuru mfite mbonye aravuga ko abayobozi ba Kiliziya i Vatikan bicaye bagasuzuma imyitwarire ya Paul Kagame usuzugura Kiliziya akanakabya kuyivangira bityo banzura ko Papa atazakandagiza ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda Paul Kagame akiri ku butegetsi igihe cyose abepisikopi, abasaseridoti n’abari kumwe nabo bishwe ku itegeko rya Kagame batarashyingurwa mu cyubahiro kibakwiriye.
Mu yandi magambo Musenyeri Mbonyintege agarukiye aho ndetse akamye ikimasa kuko icyari kimujyanye we na Musenyeri Rukamba Filipo wa Butare kwari ugutumira Papa none abategetsi ba Vatikani batsembye bashingiye ku busesenguzi bwabo. Icyo cyemezo cya Vatikani gishobora gushyira Musenyeri Smaragde Mbonyintege mu kaga kiyongera kuko yari asanganywe imbere y’inkotanyi zitagira inshuti n’umukunzi bitewe n’uko amaze iminsi zimutera hejuru ashinjwa ko azakorera yubile abapadiri FPR, IBUKA na CNRG bita ibiterahamwe nk’uko ariko bivugwa.
Amakuru mbonye aremeza ko mu rwego rwo kuziba icyuho, Papa yanze gutererana abanyarwanda b’abakirisitu kandi bakunda Kiliziya yabo agahitamo kugena Karidinali Laurent Monsengo Pasinya arikiyepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kugira ngo azabe ariwe utangiza ku mugaragaro iyo nama mbonekarimwe mu mwanya wa Papa.
Ndashimira Papa Faransisiko ku cyemezo amaze gufata kuko bitakumvikana ku muntu muzima uharanira ubutabera kujya mu gihugu kwifatanya n’abicanyi bamaze imbaga bakanatsemba intore za Kiliziya. Kugeza ubu Kagame yararahiye avuga ko abo basenyeri n’abasaseridoti bazashyingurwa mu cyubahiro atakiriho. Igishimishije ni uko Kagame atazatura nk’umusozi amaherezo azashyira apfe tubone gushyingura mu cyubahiro abavandimwe bacu b’abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira, akana SHEJA Richard ka Mukashema Esperance.
Abo bavandimwe bacu ikinogo bajugunywemo kiri inyuma y’ikiraro cy’inka i Gakurazo none hashize imyaka 22. Gusa mfite ikibazo ko kubera ukuntu inkotanyi zitangiye kubona ko ziri hafi kuryozwa amahano yose zakoreye u Rwadna zishobora kuzahengera bwije zikajya gutaburura abavandimwe bacu zikajya kubatwikira i Byumba nk’uko Kagame yataburuye imirambo ibihumbi y’abaturage yiciye i Kibeho akajya kubatwikira i Byumba hakaba harimo n’umuvandimwe wanjye Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cy’Umwepisikopi wacu wa Kabgayi.
Ndasaba Kiliziya Gatulika y’i Vatikani kongera igitutu ku gatsiko k’umwicanyi Paul Kagame ikamutesha umutwe kugera ubwo azemera ko dushyingura mu cyubahiro abavandimwe bacu n’intore za Kiliziya kuko mu by’ukuri yabishe nta cyaha bamukoreye. Nta rukiko rwigeze rubahamya icyaha runaka kandi umuco wo kwihanira ugomba gucika kuko Kagame, Ibingira, Kabandana, Gumisiriza, Butera na Ukwishaka ntabwo ari abacamanza. Nzakomeza guharanira ko ziriya ntungane zihabwa ubutabera kabone n’ubwo Kiliziya yo mu Rwanda yahindutse ikiragi ahanini bitewe n’uko Abasenyeri bamwe begamiye ku gatsiko ka FPR abandi bakaba abanyabwoba batinya kuvuganira intama baragiye. Tuzakurikirana ibizava muri iyo nama.
UDAHEMUKA Eric
www.ubworoherane.com

Exit mobile version