Site icon Rugali – Amakuru

Pahulo Kagame mu bibazo by’inzitane…Sezibera urwaye, Rwanda Day n’imibare y’abakene!

Paul Kagame

Kagame nakenyere akomeze! Kuba abazungu bamwicaje kuri iriya ntebe bamwibutsa ko baziko ahimba imibare y’abakene akavuza induru yagobye kumenya ko biriya arinko kunyagirwa n’imvura isanzwe!

Imvura y’amahindu izamunyagira umunsi aba bazungu bazaba batangiye kumubaza Miliyoni zirenga 12 yishe cg yicishije muri Congo harimo abana, abasaza, abakecuru, abagore, impunzi z’abahutu, abakongomani n’abandi umuntu atarondora.

Nawe tega amatwi uyu mukongomani ibyo avuga umbwire aho abeshya kereka niba utekereza nka Pahulo Kagame wumva ko yavukanye Imbuto yo kwica, kuroga, gufunga, kwirata, gutukana n’ubundi bugome ntashoboye kurondora!

Iki cyumweru Kagame n’agatsiko ntabwo bazabyibagirwa kuko niba hari abakireba kure bashatse bakwibuka aya magambo ya General Rusagara: “Our guy is finished” yuzuye ukuri nubwo yayazize! Dore ibimenyetso 3 bishimangira ibyo General Rusagara yavuze:

  1. Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Jeune Afrique Kagame yemera ko minister we w’ubushwanyi n’amahanga Dr Sezibera Richard arembeye mu bitaro bya Aga Khan muri Kenya nyuma yaho abamurwanya bahishuye ko yatamitswe uburozi muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza akoresheje umu DMI we Jimmy Uwizeye.
  2. Inkuru yamenyekanye ejo itunguranye ko Rwanda Day yari iteganijwe kubera i Bonn mu Budage itakibaye. Ibi bikaba ari inkuru y’inshamugongo kuko ari ikimenyetso simusiga ko abazungu basigaye batega amatwi abarwanya Kagame iyo babwiye aba bazungu ko Kagame akoresha izi Rwanda Days mukwinjiza abicanyi be n’uburozi akoresha ahiga abatavuga rumwe nawe. Ikindi kandi mwibuke ibintu bibiri bishoboka ko aribyo byatumye abadage bahagarika iyi Rwanda Day. 1. Ambasaderi w’ubudage mu Rwanda Kagame n’agatsiko baherutse kwirukana igitaraganya. 2. Ebola iri muri kariya karere abenshi bakaba bemeza ko no mu Rwanda yagezeyo ariko leta ya Kagame ikaba ikomeje kubihisha.

  3. Inkuru ejo yasohotse mu kinyamakuru gikomeye cy’abongereza Financial Times ishinja Kagame kuba abeshya ku mibare y’abakene u Rwanda rufite. Iyi nkuru ikaba yarakomerekeje Kagame cyane kugeza aho avugishwa imbere y’abana abasaba ko bamutabara bakarushaho kwitabira guhiga abatavuga rumwe nawe ariko aha yagaragaje ubukomere bukabije ubwo yikomaga umunyamakuru wa France 24 witwa CATHERINE NICHOLSON ko ariwe uri inyuma yiyi nkuru yamushegeje. Muri kuki? Kagame akoresha iyi mibare itekinitse, isuku muri Kigali ndetse n’amazu yubatsemo mu kwisobanura iyo bamubajije amabi akorera abanyarwanda abica, abahiga cyangwa abafunga.

Ku muntu ureba kure ntabwo washyira hamwe ibi bintu 3 tumaze kuvuga hejuru ngo hanyuma ubihereho wemeza ko Kagame ahagaze neza haba mu karere cyangwa hanze ya Afurika. Inama twagira intore nuko abazi ubwenge batangira gukuramo akabo karenge ubwato bwabo butwawe n’umusare uzirusha intambwe butararohama bakajyana nawe!

Exit mobile version