BRISBANE : Padiri Thomas Nahimana azaganira n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bahatuye.
I. Muri iki cyumweru gishize, hamwe na Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Ishema akaba n’Umukandida wa Nouvelle Génération mu matora ya Perezida yo mu 2017, twagendereye Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo batuye imijyi ya ADELAIDE na MELBOURNE . Turabashimira cyane uko batwakiriye neza n’uruhare bagize mu kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko : « Ibanga ryo gusezerera ingoma y ‘ igitugu no gushyiraho ubutegetsi butanga amahoro « .
Padiri Thomas Nahimana yaboneyeho umwanya wo kubasobanurira ko we n’Ikipe bafatanyije biteguye gusesekara i Kigali mu minsi iri imbere kuko gukorera politiki mu gihugu imbere ari ngombwa cyane n’ubwo bitoroshye.
Melbourne
Turashima byimazeyo Amakipe Ishema mashya yavutse Adélaïde na Melbourne . Abayobozi bayo tuzabatangaza mu gihe kitarambiranye.
II. Tuzinduwe nanone no gutumira Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo batuye umujyi wa BRISBANE n’inkengero zawo no kubamenyesha ko Padiri Thomas Nahimana azabagenderera:
*Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Gicurasi (07/5) 2016.
*Ikiganiro kizatangira saa kumi n’imwe (17h).
*Aho tuzahurira ni kuri iyi adresse ikurikira :
LOGAN CITY
22 Darryl St, Loganlea
Brisbane
Kuza muri benshi bizaryoshya ikiganiro.
Tubifurije amahoro n’imigisha.
Emmanuel Mugenzi,
KOMISERI ushinzwe Australia na New Zealand
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda