Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Thomas Nahimana muri Australia gusezera mbere yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

ADELAIDE: Padiri Thomas Nahimana mu ruzinduko rwo gusezera abo muri Australia mbere yo kujya gukorera politiki mu Rwanda .

Nk’uko ubuyobozi bw’ Ishyaka  ISHEMA ry’u Rwanda bwabitangaje nk’umwe mu myanzuro ya  Kongere yabereye  i Buruseli  kuva taliki ya 15 kugeza  ku ya 17 Mutarama 2016, gahunda yo kujya gukorera politiki mu  Rwanda no kwitabira amatora  yo mu 2017 na 2018  ntikuka. Niyo  mpamvu  Padiri  Thomas  NAHIMANA, Umukandida w’Ishyaka Ishema n’a Nouvelle Génération   atangiye  ingendo  zo gusezera , ubu rero akaba yarangije gusesekara mu gihugu cya Australia.
Hateganyijwe  ko agomba kuganira  n’Abanyarwanda,  Abarundi n’Abanyekongo kuri  ubu  buryo bukurikira :
I. Kuri  uyu wa Gatanu taliki  ya  29/04/2016 , guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro ( 17h-21h) azaganira n’abatuye  ADELAIDE.
Icyumba  bazahuriramo  kiri muri:
 Mawson Lakes Hotel &Function Centre
10 Main Street,
Mawson Lakes, SA 5095
II. Ku wa Gatandatu  taliki  ya 30/04/2016 , azaganira  n’abatuye  MELBOURNE, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.  ICYUMBA  tuzahuriramo  muzakimenyeshwa.
III. Insanganyamatsiko  y’ikiganiro : « Ibanga ryo gusezerera  ingoma  y’ igitugu no  gushyiraho ubutegetsi butanga amahoro ».
Ushaka amakuru arambuye  yerekeye  gahunda y’uru ruzinduko  n’ibiganiro binyuranye  bizakorwa , yahamagara   tel no  : (+61) 432 547 257.
Twizeye ko muzaza muri benshi kuganira no kugira inama uyu  munyapolitiki wa  Nouvelle Génération.
« Nta wundi  ubitubereyemo ».
Emmanuel Mugenzi ,
Komiseri ushinzwe  Australia na New Zealand
ISHEMA Party.
Exit mobile version