Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Perre HABARUREMA afite igiparu kibi cyane

Abantu benshi bamaze gusobanukirwa imitekerereze ya Perezida Kagame none babonye uburyo bworoshye bwo kurebwa neza na Paul Kagame cyane cyane iyo bafite inyungu barengera i Rwanda,iyo bafite ibibi bakoze batinya ko byashyirwa hanze cg iyo bashaka gucinya inkoro ngo batubikirwa imbehe bagabiwe…
Abo bantu bose rero barimo Abanyarwanda n ‘abanyamahanga.Abamaze gusobanukirwa imitekerereze n imikorere ya Kagame usanga birirwa barushanwa kumutaka no kumusingiza ndetse bakanarushanwa kwamamaza no gutsindagiriza ibyo Kagame yifuza ko byinjira mu mitwe y abantu bose cyane cyane abatavuga rumwe na we ndetse n abacikacumu.

Mu bantu Kagame atinya habanza abacikacumu ba genocide.Abo Batutsi bazi neza ko Kagame yabatanzeho igitambo ku meza ya MRNDD-CDR kugirango yifatire ubutegetsi atitaye ku kurupfu rw abo Batutsi.Uyu munsi rero ubwoba afite ni uko abo bacikacumu batobora bakavuga bakanamubaza imfu z’abana babo bakubitiwe amafuni mu training camps z inkotanyi mu ishyamba.
Muri urwo rwego rero mwagiyiye mubona Kagame akora ingendo z’urudaca ngo agiye guhabwa ibikombe n imidali y uko ari igitangaza…Na ba Mandera ntibahawe ibikombe byinshi gutyo.Abo babimuha rero kimwe n abo birirwa bashakisha udushya twashimisha Kagame tukamugusha neza bose bameze nk’abatamika umwana kakantu bita madanganya maze akakanyunguta ntiyongere kurira maze akisinzirira.

Abanyarwanda rero bifuza kugusha Kagame neza ngo abahe amahoro bo ntibamuha ibikombe.Bo ahubwo bamuboneye ka madanganya kamuryohera cyane kandi katabahenze: kwicara ugatekereza ikintu gishobora kuba cyamushimisha kitigeze kivugwa kibasha kumufasha gusinziriza abacikacumu.Abahutu bo yamaze kubikoreza urusyo.

Muri iryo rushanwa rero umwe ati hari Mein Kampf yabontse muri salon kwa Habyarimana ihinduye mu Kinyarwanda.Undi ati natanzwe…ariko mfite hano igihangano cyo kwa Habyarimana kigisha genocide…None undi nawe ati muri 1994 hari abashyizeho icyocyezo maze barya brochettes z amaroti y Abatutsi…Uyu mu Padiri w umunyagiparu cyuzuye ubushinyaguzi ntako atagize ngo akome yombi arebe ko i Bukuru bamubona neza.Vedaste umuhesha w inkiko arabizi.

Aba bose rero kimwe n abandi bazatubwira utundi dushya ngo bibutse twabaye muri genocide bameze nka babandi bahoraga batubwira ngo mu Gisaka bararoga ngo banagendera kurutaro…nyamara ndinze nsaza ntarabona Umunyagisaka aguruka kurutaro.Yewe no mu ntambara ya 94 ntamunyagisaka n umwe wafashye utwangushye ngo ashyire ku rutaro maze aguruke ahunge…Bameze nka wawundi wagerageje kurusha uwamwigishaga kubeshya maze akihanukira ati NKUBISE UMUTWE KU IJURU!!!! Umuntu wese uzagerageza kurusha Papa kuba umugatolika cyangwa uzashaka kurusha Kagame kubeshya kubwa RPF uwo aziha rubanda akorwe n isoni nk izo Padiri Habarurema asangiye na Sezibera.

Yanditswe na Rutungura Marius

Exit mobile version