Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana yorosoye ababyukaga! Abanyarwanda benshi barifuza Guverinoma yo kurwanya igitugu cya leta ya Kagame na FPR

Nyuma y’umunsi umwe dusabye abanyarwanda gutora, twashatse kumenya umubare w’abantu bamaze gutora nicyo bahisemo dusanga abenshi bashyigikiye igitekerezo cya Padire Nahimana. Ku bantu 331 bari bamaze gutora ahagana saa yine z’ ijoro taliki ya 03 Gashyantare 2017 muri Ameirka, 83% (Abantu 275) bagaragaje ko bashaka Guverinoma yo guhangana na Kagame n’agatsiko ke. Naho 17% (Abantu 56) nibo batoye ko badashyigikiye igitekerezo cya Padiri Nahimana.

Munyarwanda Munyarwandakazi, niba utaratora KANDA HANO maze nawe uhitemo icyo wifuza kuko igihe kirageze ngo Rubanda tubwire abatuyobora ko aritwe dufite ijambo. Ikindi kandi turasaba ko Ishyaka Ishema rizatubwira abanyapolitiki banze iki gitekerezo kugirango tuzabashyire kuri lisiti yaba duca intege cyangwa badutinza tugomba kwirinda no kwamagana.

Ubwanditsi
Rugali.com

Exit mobile version