Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana Thomas – Amagambo cyangwa ibikorwa

PEREZIDA NAHIMANA THOMAS YAVUGURUYE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO. Perezida wa Repubulika, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho Ministre w’Intebe mushya ariwe Madame Speciosa MUJAWAYEZU. Muribuka neza ko uburyo hasakujwe ko uyu Madame Speciose Mujawayezu ariwe wagambaniye Ingabire Victoire ariko aho kumukura muri guverinoma ye Padiri Nahimana arakomeza kumwiyegereza none yamugize Minisitiri w’intebe wa Guverinoma ye ikorera mu buhungiro.

Ariko ubundi umuntu yakwibaza iyi Guverinoma ikorera mu buhungiro yaba imariye iki abanyarwanda? None se ko yahinduye Guverinoma akaba atatugejejeho “imigabo n’imigambi yiyo Guverinoma?” Yaba se ifite ibikorwa bigira icyo bitanga munzira yo kubohoza u Rwanda? Iyo ugereranije iyi Guverinoma ikorera mu buhungiro n’abactivistes bari impande zose z’isi bakora kandi ukabona ko barimo bajegeza ubuyobozi bwa Kigali, njye mbona nta bikorwa ifite bifatika.

Guverinoma ya Padiri Nahimana ikorera mu buhungiro kuva yashingwa ihinduwe inshuro zingahe? Mu minsi ishize Padiri Nahimana aherutse kuvuga ati “impinduka izabera mu Rwanda ntabwo izabera mu Bufaransa cyangwa mu Bubirigi. Padiri Nahimana ati nibiba ngombwa azagenda n’amaguru ngo niba adashoboye kugura iye ndege azagenda n’amaguru.

Aho guhora muri ngo nzagenda, Padiri Nahimana natubwire ati Igihe n’iki n’iki nzerekeza iyo mu Rwanda kujya kwifatanya n’abanyarwanda nk’uko abivuga, kujya kubahugura no kubashishikariza kwanga ubutegetis bwa Paul Kagame bw’igitugu, ubutegetsi bw’ica.

Hari icyo nibaza nkaburira igisubizo “kuki Padiri Nahimana yanga kwifatanya n’andi mashyaka ko intego ari imwe yo kubohoza u Rwanda?” Njye mbona iyi Guverinoma ye aho kugirango ihuze abanyarwanda bari hanze ahubwo irabatandukanya nkaho yarebye icyatuma abanyarwanda bari hanze bahuza bagatahiriza umugozi umwe.

Iyi nyandiko yanjye ntabwo ingambiriye gusenya Padiri Nahimana na Guverinoma ye ahubwo n’ukugira ngo batwereke aho bagejeje ibikorwa byo kubohoza u Rwanda nk’uko abandi b’activistes bose ntarondoye hano babikora.

Yanditswe na Joyce Keza ku rubuga rwe rwa Facebook

Exit mobile version