Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana ntagomba gucika intege kuko na madamu Ingabire Victoire ajya mu Rwanda abantu benshi baramurwanyije

Bwana Padiri Thomas Nahimana,
Mbanje kubasuhuza mwe  n’imbaga y’abataripfana mbifuriza amahoro,ubutwari n’ishyaka mbabwira kandi nti ntimucibwe intege n’abatumva cg abadashaka kumva no kubona umuhate mukoresha mu gushaka igisubizo cy’ikibazo cya poritiki kitwugarije nk’abanyarwanda.

Ndabibutsa ko ubwo madamu Ingabire Victoire yamanukaga aza mu Rwanda yarwanyijwe.ndabibutsa ko kandi banenga ukora kuko uwiyicariye ntacyo wamunenga.

My bihugu byinshi inzira mwahisemo yacyemuye ibibazo byari bibugarije nkaba nemeza ko mudacitse intege namwe mwacyemura cg mugafasha mu gucyemura ibibazo bitwugarije nk’abanyarwanda.

Murebye ababagaya,mwasanga ari abantu bamaze imyaka myinshi bizeza abanyarwanda ibitangaza ariko kugeza ubu bikaba bigaragarira buri wese ko uretse no gutanga icyizere ko nabo ubwabo ntacyo bafite.buragaragara ko nabo batazi inzira izabakura aho bari.

Bityo rero yaba mwe Ishema Party cg irindi shyaka cg umuryango uwo ariwo wose ubona hari icyo wakora nubikore utitaye Ku bananiwe guhangana n’uwo bakagombye kuba bahanganye akaba yarahinduye target akayerecyeza Ku muntu wese ushaka kugerageza ibyamunaniye.

Dufite amashyaka menshi ahubwo nayo nakanguke ave mu mvugo tuyabone kandi abanyarwanda bari maso,barumva,barabona,baratecyereza bazamenya uwo bashyigikira bitewe n’ibikorwa ndetse na gahunda azabereka.

Harakabaho u Rwanda these abanyarwanda twibonamo,twisanzuyemo kdi twigengamo.

Emile Ndamukunda.

Exit mobile version