Banyarwanda banyarwandakazi turagirango tubabwire ibyavuye mu matora duherutse gushyira ku rubuga rwacu Rugali.com aho twasabye abanyarwanda basura urubuga rwacu kutubwira uwo bahitamo hagati ya Perezida Kagame na Padiri Nahimana baramutse bahanganye mu matora. Tukaba twagirango tubagezeho uwatsinze ayo matora.
Taliki ya 28 Ukuboza 2016 nibwo twangije ayo matora hagati ya Padiri Nahimana na Perezida Kagame tubasaba kwihitiramo uwo mwumva wayobora u Rwanda hagati ya Perezida Kagame na Padiri Nahimana. None ejo taliki ya 14 Mutarama 2017 ubwo twarebaga uko mwatoye twasanze Padiri Nahimana ariwe watsinze ayo matora.
Abajya rero bibwira ko Perezida Kagame akundwa n’abanyarwanda hafi 100% baribeshya cyane kuko mu Rwanda haramutse habaye amatora adafifitse kandi bagaha abanyarwanda kwisanzura, Perezida Kagame nta nubwo yabona amajwi arenze 20 kw’ijana (20%).
Irebere nawe hasi uburyo Padiri Nahimana yatsize Perezida Kagame aho abantu 758 batoye maze muribo 155 bagatora Perezida Kagame naho 603 bagatora Padiri Nahimana:
Abatoye Perezida Paul Kagame ni: |
155 (20%) |
Abatoye Padiri Thomas Nahimana ni: |
603 (80%) |
Ifoto ureba hasi irerekana uburyo abanyarwanda bakunda urubuga Rugali.com batoye kandi abenshi bakaba barahisemo Padiri Nahimana. Gusa umuntu ntiyabura kwibaza aho Perezida Kagame akura amajwi hafi 100% y’abanyarwanda batora.
John Tabaro
Ubwanditsi
Rugali.com