Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana ngo Kagame twabonye ejo muri CND siwe, ni itekinika! Ngo niyiyerekane mu baturage

Abikoma Padiri Nahimana Thomas bashatse bakumva ibyo avuga mbere yo kumugira umusazi ndetse bakanareba amashusho yashyizwe hanze na Paul Kagame na televiziyo y’u Rwanda. Ubu hari amakuru menshi avuga ko Perezida Paul Kagame atariwe warahije bariya basenateri muri CND ahari inteko nshingamategeko. Amashusho rero yagaragaye ejo ntabwo yanyuze abatavuga rumwe na leta ya Kagame bamaze iminsi basaba ko leta ya Kagame yareka kubyinisha abantu muzunga ikoresha amavidewo n’amafoto bya Kagame ubona ko arimo itekinika.

Abanyarwanda benshi bakaba bemeranya na Padiri Nahimana Thomas ko Kagame yari akwiye kwigaragaza muri rubanda kuko aribyo bizamara impaka zuko ariho kandi arimuzima. Padiri Thomas Nahimana we avuga ko aho ikoranabuhanga rigeze, amavidewo n’amafoto bidagihagije. Ikindi twamenye nuko nta banyamakuru bigenga batumiwe muri uriya muhango ndetse nk’ikinyamakuru kizwi nk’umuyobora wa FPR na Kagame kikaba cyarakoresheje ifoto yo muri 2019, ibi bikaba byaratumye benshi bibaza ngo byatewe n’iki? Igihari kandi kigaragarira buri wese ni kimwe, hari ikibazo gikomeye cyane muri Village Urugwiro. Iyumvire iperereza ryakozwe na Rugali TV ryerekana uburyo ibivugwa ko byabaye ejo muri CND harimo ikemangwa ryinshi.

Exit mobile version