Leta ya Kagame yongeye kubuza Padiri Nahimana gutaha mu cyamubyaye ariko yabwiye Ijwi ry’ Amerika ko bitamuciye intege ko ahubwo byamuteye izindi ngufu nyinshi. Padiri Nahimana yabwiye Ijwi ry’ Amerika ko we n’abagenzi be bafashe icyemezo cyo guzashaka andi mashyaka ari hanze maze bagashyiraho leta izaba igamije guharanira inyungu z’abanyarwanda bari hanze.
Iyo guverinoma izaba ifite inshingano zo kubwira ibihugu by’amahanga bifasha leta ya Kagame ubugome bwayo ikorera abanyarwanda bamwe ikanababuza gusubira mu gihugu cyababyaye. Muri macye rero biragaragaye ko ibyo Kagame yabwiye abanyarwanda yabeshyaga. Kagame nawe ntiyifuza ko Padiri Nahimana yakandagira mu Rwanda kuko atinya ko yamutsinda mu matora.
Reka dutegereze turebe noneho ibyo Kagame azabeshya abanyarwanda n’amahanga kandi turamutse tubonye ibarwa leta ya Kagame yandikiye sosiyeti z’indege zose zitwara abantu zibajyana mu Rwanda yo kwangira Padiri Nahimana kuzigendamo tuzahita tuyibashyirira kuri uru rubuga.
John Tabaro