Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana arasaba Kagame ikintu cyoshye. Niba akiriho nave mu bwihisho yiyereke rubanda imbonankubone

Paul Rusesabagina: Perezida Kagame ati 'Ni we wanizanye'

Irangira ry’ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR ririmo rigenda nka filime! Abanyarwanda benshi bari hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu usanga bose baba bavuga bati ” Mana ndagusabye uzanyereke uko ubutegetsi bwa Kagame na FPR buzarangira! ” Umenya icyo gihe abanyarwanda bifuje kubona aricyo gihe tugezemo, ibyo turi kubona muri iki gihe biraca amarenga y’irangira ry’ingoma ya Kagame!

Padiri Thomas Nahimana niwe kugeza ubu watanze impuruza ku mugaragaro agatinyuka kuvuga ko Paul Kagame yarwaye akaremba bikomeye kuburyo ndetse yitabye Imana bikagirwa ibanga! Intore n’abandi bantu benshi banyuranye bahise bikoma Padiri Thomas Nahimana bavuga ko ari gukwiza ibihuha ku rupfu rwa Paul Kagame. Thomas Nahimana akaba nawe yaranze kuva ku izima akomeza kwemeza urupfu rwa Paul Kagame! Nk’uko Thomas wo muri Bibiliya yabigenje akanga kwemera ko Yezu Christu yazutse, akavuga ko azabyemera ari uko amwiboneye n’amasoye kandi akabona inkovu z’aho bamuteye icumu mu rubavu, Yezu Christu yihutiye kumara amatsiko Thomas maze aramwiyereka kandi amwereka n’inkovu iri mu rubavu rwe aho bamuteye icumu, bityo Thomas ajya yabona kwemera ko Yezu Christu yazutse koko!

Exit mobile version