Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana akomeje gutitiza Leta ya Paul Kagame

Leta ya Kigali ejo yabyutse ikwirakwiza igihuha ngo Padiri Nahimana y’itabye Imana azize impanuka y’imodoka. Icyo gihuha bakwirakwije bakoresheje urukuta rwa twitter ya Bwana Faustin Twagiramungu. Iyi ni gahunda ya leta ya Kagame ikomeje igamije gutera umwuka mubi muri batavuga rumwe nayo. Iyo ni gahunda ya FPR Kagame ikomeje yo gusenya opposition. 

Uko inkende yurira igiti niko irushaho kwerekana ubwambure bwayo! FPR nayo niko imeze!  Bigaragara ko Padri Thomas Nahimana abafashe ku gakanu! FPR nta kindi izi uretse itekinika, ibihuha n’ibinyoma! Ariko niko barushaho kwisenya ubwabo. Mugushyira hanze iki gihuha Padiri Nahimana yavuze ko Leta ya Kigali ishaka kuyobya uburari kugirango abantu bavuge ngo ko bavuga ko Padiri Nahimana yapfuye akaba airiho ubwo na Paul Kagame bavuze ko yapfuye nawe aracyariho! Ibi biri muri gahunda yo gukomeza guhishira iburirwa rengero rya Perezida Paul Kagame.

Bwana Faustin Twagiramungu nawe yunzemo ati abakwirakwije ibyo bihuha bafite icyo bari bagamije kugeraho. Ati Padiri Nahimana aho duhuriye n’uko tutavuga rumwe na Leta ya Kigali. Icyo bagamije ni ukuduteranya. Yongeyeho ko ibi bintu ari politiki atari umukino. Ati abo bantu bafite amayeri bakoresha bavanaho akadomo cg akitso kuburyo binjira muri konti z’abantu, nko kuri twiiter ya Twagiramungu bakuyemo inyuguti ya “a”. 

Abanyarwanda baravuga ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ayo mayeri yose ya Leta ya Kigali abantu bamaze kuyamenya. Njye nkeka ko ibi aribyo byagatumye abatavuga rumwe nayo bishyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe muri icyo gikorwa cyo kuyirwanya cyo kubohora abanyarwanda ku ngoyi baziritseho. Ariko se ninde utabona ibibi Leta ya Kigali ikorera abanyarwanda? Kereka ahari impumyi nayo kandi yabibwirwa. Mu gushaka gukomanyisha imitwe abatavuga rumwe nayo, leta ya Kigali iragira ngo abanyarwanda babe barangaye gato maze ikomeze itekinika ryayo muri iyi mpera y’umwaka wa 2020. Icyo baduhishiye mw’itekinika ridashinga dugitegereje n’amatsiko menshi. 

Iriya tariki ya 31 Ukuboza Padiri yabahaye n’abo irabahangayikishije. Ariko rero umenya Padiri Nahimana ariwe utuma badatangaza aho Perezida Paul Kagame yaburiye. Njye namusaba akaba abicecetse kugirango leta ya Kigali isoze icyo gikorwa. Kuko ntekereza ko kubera Padiri Nahimana aba yahishuriwe uko bagiye kubigenza nawe mu kubitangariza abanyarwanda twese bigatuma leta ya Kigali yisubiraho. ubu noneho azihangane abiceceke kugirango iki kibazo bagishireho akadomo kive mu nzira. Abaturage bakeneye umukuru w’igihugu uboneka akabakemurira ibibazo. 

Padiri Nahimana atuma badasinzira. Umunyarwanda umwe yaravuze ati mbega umunyapolitiki urimo gutititza guverinoma y’u Rwanda!!! No mu Rugwiro baramukurikirana! Ahubwo ararye ari menge. Hari uwavuze ngo natitonda leta ya Kigali izamutumaho ibyegera bye, byaba ejo, byaba mu mwaka cyangwa imyaka ariko ngo bazaruhuka aruko bamugezeho. Ibyo byo baramurwaye bazatuza aruko bamugezeho. Ariko nawe arabizi neza kandi ntabwo ari umwana azi icyo gukora. Uretse ko harinda Imana. 

Ngibyo ibyo leta ya Kigali ihugiyemo aho kwita ku bibazo abanyarwanda bafite ngo babikemure.

Exit mobile version