Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Nahimana abatsinze icy’ umutwe none batangiye kudusakuriza ngo yagitsindishije intoki!

Amashyaka ari hanze akomeje kubeshya abanyarwanda ko arwanya Kagame ariko washaka ibikorwa ugasanga ari ukwirirwa basohora amatangazo cyangwa bavugira kuri za radiyo ko batazajya mu matora guhatana na Kagame. Noneho ukibaza uti niba utinye kujya mu matora kuvuga ko utazajyayo ariko ntutubwire ikindi uzakora niba utagiyeyo biba atari ugushaka kudusinziriza?

None umwana w’umushi Padiri Nahimana yabashikuje inyama mu kanwa bahoraga babeshyeshya hanze basinziriza abanyarwanda none bibaye ikibazo. Padiri Nahimana yavuze ko azataha guhangana na Kagame, arabikora ariko Kagame amwangira ko ataha, amuheza ishyanga. Padiri Nahimana yavuze ko azashyiraho Guverinoma ikorera hanze abantu bavuza induru arangije arabikora. None bamwe babyutse bavuza induru ngo hari abo bashyize muri iyo Guverinama batababwiye bihutira kwamagana aho kubanza gusaba ibisobanuro. Ese baravuga iki nibiramuka byemejwe ko mu gushyira Ingabire na Mushyahidi muri iyi Guverinoma ari ibintu gusa byo kubaha icyubahiro bakwiye? Uruzi aho kugirango bahite bamagana ko Ingabire na Mushyahidi babashyize muri Guverinoma ikorera hanze ahubwo iyo batubwira ko Padiri Nahimana atigeze abashaka. Ese niba Padiri Nahimana yarabashatse ngo nabo bajye muri iyi Guverinoma, ahubwo batubwiye icyo bamusubije?

Njye nubaha Ingabire na Mushyahidi kandi mbafata nk’intwari zu Rwanda ariko ikibabaje nuko basize inyuma ibigwari. Ese habuze abandi bagabo n’abategarugori mu mashyaka yabo bamanuka bakajya kwindikisha amashyaka yabo maze ngo bahangane na FPR ya Kagame. Abatinya gupfa ntidushaka ko bajya mu mwuga wa politiki kuko dukeneye abajya ku rugamba bizeye ko bashobora ku rugwaho. Naho ibyo kudusinziriza hanze njye maze kubirambirwa. Umwana w’umushi abakubise icy’ umutwe none batangiye kudusakuriza ngo yagitsindishije intoki!

Udakora nta kosa akaba ariyo mpamvu twareka iyi Guverinoma igakora tukareba icyo izageraho. Ntibizatinda kuboneka ko ikorera inyungu zacu abanyarwanda bari hanze barwanya Kagame n’abari imbere mu gihugu bifuza impinduka inyuze mu mahoro kandi nitandukira ndi mu bambere bazayivugiriza induru.

Jean Paul Nzabandora
Umukunzi wa Rugali

Exit mobile version