Site icon Rugali – Amakuru

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA: Bakora ishyano bakaryita amahoro

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA: Bakora ishyano bakaryita amahoro

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Banyarwandakazi, Banyarwanda ndabaramutsa mbifuriza imigisha y’Imana Data n’amahoro ava kuri Yezu Kristu umwami wacu mu bumwe n’ubusabane bwa Roho Mutagatifu. Nejejwe kandi no kugaruka ku rubuga kugirango mbasangize igitekerezo kimaze iminsi kinkomanga none aho kugirango kinige, dore ko bamwe bakunda kumbwira ngo ninkomeza kuvuga bazanyica, niyemeje kwatura ngo nkibabwire. N’ubwo tukiri muri ibi bihe bigoye by’ikiza cya Covid-19, cyangwa coronavirus muyandi magambo, kikaba cyugarije Isi kandi kiri mubyihutirwa, ndabiseguraho kuko sinareka rubanda ihona nkaho coronavirus aricyo cyorezo cyonyine kitubangamiye.

Muri ino si yacu, by’umwihariko mu Rwanda, hari abantu bihaye urubuga rwo kurengera no kurenganya abandi, mu kinyoma n’uburyarya bikabije, bibafasha gutwikira ubugome bifitemo. Bagira akarimi karyohereye n’ubugome burenze kamere, kuburyo atari buri wese ubasha gutahura imigambi mibisha ibaranga. Mbese biyambika uruhu rw’intama kandi ari ibirura. Mucyo duhumuke rero twisobanurire ibitaraba dufatanye tubikumire.

Ibyo ngiye kuvuga rero binyibutsa umujenerali w’umuromani ngo washatse gushyira ku murongo umwe mu migi y’iwabo maze yica abaturage bose aratsemba. Byateye ubwoba bagenzibe maze umwe abyamagana avuga mu kilatini ati : « Solicitudinem faciunt, pacem appellant », mu gifaransa ngo : « Ils semèrent la désolation et l’appelaient paix » ; aribyo nahereyeho ngo namagane ibikorwa bya Jenerali w’i Kigali, Kagame ngira nti : « Bakora ishyano bakaryita amahoro ».

Mwibuke igihe FPR yajyaga ihamagara abantu ngo bajye mu nama, babareshyeshyaga amagambo meza ndetse akenshi bakagerekaho n’imfashanyo dore ko byari ibihe by’intambara maze bahagera bakabamarira ku icumu. Byateye abantu ubwoba bukomeye kuburyo kubera gutinya kuvuga ayo marorerwa abaturage baburaga uko babika ababo bakavuga gusa ngo bagiye mu nama. N’ubu byabaye imvugo ngo : « Bagiye bitabye inama bagezeyo bitaba Imana ».

Mu nkambi ya Kibeho ahitwaga « zone turquoise » FPR yatsembye abantu bagera ku bihumbi bisaga bitanu (5000) ivuga ngo igiye gusubiza abantu mu byabo ngo si byiza ko Abanyarwanda baba impunzi mu gihugu cyabo ! Barabishe ntibanyurwa, kuburyo mu gihe abandi babaruraga imirambo ibihumbi bitanu FPR yo yumvaga ari bake cyane ntibagira isoni zo kuvuga ko hapfuye gusa abantu magana atatu nkaho bo kubica ntacyo bitwaye !

Mu gihe cyo gutera Congo FPR yagombaga kujya gutsemba impunzi zari zahungiye hakurya (ibyo kandi Kagame ubwe arabyivugira ngo ; « ikintu kimwe kimubabaza mu buzima bwe ni uko atabashije kubamara bakambuka atabamariremo umujinya wose »), babeshye amahanga ko bagiye gucyura impunzi. Ndetse nyuma yo gukora iryo bara barabyishimiye cyane ngo bahakoze umurimo mwiza. (Ariko Raporo Mapping yarabisobanuye).

Muribuka Banyarwanda uburyo bitwaje gacaca yari inzira nziza y’ubwiyunge mu kinyarwanda bagamije kuzura akaboze ngo bongere bahembere inzangano muri rubanda, bakabeshyera abantu batagira ingano, bakabafunga bazira akamama kugeza na n’ubu !

Mu bijyanye se n’uburezi n’imyigishirize ho siko byagenze bitwaza « Education pour tous » ngo « Bose bige ». Nyamara iyo urebye neza byari bigamije kugusha ireme ry’uburezi n’uburozi bwo guheza rubanda mu icuraburindi ry’ubujiji, kuburyo umwana asigaye arangiza amashuli abanza atazi gusoma no kwandika namba, habe n’izina rye !

Ntatinze ku byabaye mu mashuli yisumbuye aho abana benshi bagwingirira mu byo bita « Nine – 9— », reka mbibutse uburyo birirwa bishimira ngo ubwinshi bwa za kaminuza zadutse zigamije gutesha agaciro Kaminuza y’u Rwanda n’ikimenyimenyi n’umugi wa Butare yari yubatsemo bawugize amatongo.

Nkivuga amatongo reka ngire ngushe ku ngingo ari nayo nyamukuru itumye mbagana Banyarwandakazi, Bnayarwanda. I Kigali, mu mikorere inyuranye n’ubutegetsi bwa Kagame hari byinshi bukora wavuga uti : « Bakora ishyano bakaryita amahoro ».

Magingo aya barimo gusenyera abakene bakabacuza byose nta ngurane, bakabasiga iheruheru bakabyita gusukura umugi, baricisha abantu agahinda ngo ni amajyambere y’Igihugu. Barabasenyera ku gahato, barangiza bagatangaza ko abaturage bisenyera ku bwende, nyuma bakabashinyagurira ngo ni ku nyungu zabo ngo Leta irashaka kubarinda ibiza.

Bakunze kubeshya abazungu twavuga akaga bazaniye rubanda tukitwa ababeshyi ngo Abanyarwanda barabyishimiye. Ariko ubu muri Youtube ibimenyetso byarigaragaje ikinyoma kijya ahabona……ubonye imbunda zugarije abantu bagasenyerwa badakoma, batarira ari ibiti nk’aho ntacyabaye, wavuga uteko kutarira kwabo bigaragaza ibyishimo ? Ibi nibyo nyakwigendera Kizito MIHIGO yari aherutse kuririmba mu umugani w’i Kinyarwanda ati : « Hataka nyirubukozwemo, nyirubuteruranywe n’akebo akinumira ».

Ni agahomamunwa nta Kagame nta Corona. Abanyarwanda barababaye babaye ibinya, hasigaye kuzagira gutya gusa umunsi umwe bagahomboka ikibyimbye kikameneka ! Kandi koko ni mugihe burya : « Agahinda ntikica kagira mubi ». Ariko noneho na za raporo zananiwe kubavugira nako kubabeshyera, nta byishimo bihari ni akumiro gusa.

Irindi shyano ryaguye iwacu, ni ugutesha abagore agaciro. Abagome bitwaje abagore babakinga amahanga mu maso bitwaza kubaha ijambo n’uburinganire none babaguranye amafaranga maze babatesha agaciro kuburyo ubu ababyeyi, ba mutima w’urugo, aribo basigaye basinya amategeko mabi y’agatsiko kagiye kurimbura Abanyarwanda. Abari n’abategarugori b’u Rwanda bagizwe ibicuruzwa Kagame we akabyita iterambere, akanabihemberwa.

Maze rero bavandimwe ntiriwe ndondora byinshi ubutegetsi bwa Kigali bwica bwitwaje imvugo nziza, ntavuze za gira inka na shisha kibondo zigamije gusa gusahura umutungo w’igihugu bagurisha na Leta inka n’amata by’abakomeye, ntagarutse ku mashyirahamwe agamije kubuza abantu uburenganzira ku mutungo bwite wabo, ntavuze kugura imigabane mu masosiyeti y’abanyemari hagamijwe kubanyaga ibyabo, ntavuze gutanga imiti iringaniza imbyaro hagamijwe gutsemba abantu, ntavuze gukaza umutekano hagamijwe kurasa abantu ku manywa y’ihangu cyangwa kujyana abantu kwa muganga ugamije kubahindura abasazi nk’uko ubu barimo babikorera umugabo Barafinda n’ibindi n’ibindi……….ndagirango mbasabe muve mu rujijo, muve mu mwijima mwamagane ikinyoma, ndabinginze rwose mushyire mugaciro, mushire ubwoba turwanye iki cyorezo cyateye iwacu. Gusa n’ubu Kagame araritsira ngo coronavirus itamurusha kwica benshi.

Nimwibuke bariya badamu ba Kangondo umwe wicuza impamvu yavuye imahanga akaba ntakiza abonye iwabo, n’uriya wundi wahebeye urwaje asigaye yifuza uwamurasa ndetse atanagikangwa n’ubukana bwa coronavirus. Ni ukuri nimwibaze nk’abana b’abanyeshuli babwiwe ngo batahe icyorezo cyateye bagera iwabo bagasanga imiryango yabo yanamye ku gasi cyangwa irimo yangara.

Koko Banyarwanda nimumbwire niba iriya miryango ishobora kumva ingorane z’iki kiza niba Kagame na Leta ye babasenyera kuriya, rubanda ikarebera ikinumira ?

Erega aho ejo bundi nabonye Kagame yiha gukaraba ngo kubera corona, nabanze akarabe amaraso y’inzirakarengane yishe, yihaye no gushima wa mushinwa Jack Ma wahaye Afurika imfashanyo y’ubutabazi. Niba se ntaburyarya burimo ndetse n’ubugome bwo gukina abandi ku mubyimba nawe nakore kuri ya mamiliyoni y’amadorali yigwijeho agenze nka we nibura agure ibikoresho bya Komini imwe ! Ahubwo arasenyera rubanda gusa ntananyurwe ngo ariwe ubikoze yanabaterurana n’utuzu twabo akajugunya abeshya ngo nahandi niko babigenza ! koko hari ahandi hantu hakorwa nka biriya! Mbega ubugome, agiye kumara abantu yitwaje iterambere ; ni nk’igihe yavugaga ngo yakwicisha inyundo isazi !

Reka nekwizimba mu magambo gusa sinagenda ntavuze ko Kagame ari umugome ugaragiye abisi bagamije gutsemba abantu bakigarurira Isi ari bakeya. Ni nabo bacurabwenge b’ubugome bwuje ikinyoma bamara kugusha abantu mu mutego w’imigambi mibi, bagahisha inyungu zabo bakigira abere n’intwari zo kuratwa.

Muri mirongo kenda batera intambara ngo bari bazanye Demukarasi mu Rwanda, ubu hari demukarasi iharangwa se ? Bahanura indege ngo bashakaga gukiza abatutsi bakababohora, ubu babagezehe babatsemba ? Kagame ngo ni umuperezida mwiza usumba abandi ? Amaze kwica imbaga ingana iki se mu karere ? Nyirabayazana wa jenoside ngo ni we wayihagaritse tumwite intwari ? Ibyo byitwa kugoreka amateka.

Ariko namwe nimumbwire, harya ngo turindire igihe kizagera agende ? None se ni ryari ? Ese ni ejo ? Ni ejo bundi ? Ni nyuma ya manda zingahe ? Navaho se azasimburwa nande ? Gute ? Niba rwose koko tubishaka byatangiye none tubyikoreye ?

Reka nsoze rero ngaruka ku buhamya bwa Kizito, kuko ndabizi na kuriya gusenyera abaturage, ni n’uburyo bwa manipulation abagome bakoresha ngo abantu baririre ibibaye bibagirwe andi mahano yabanje ; ndabinginze ntimukibagirwe amarorerwa bakoze ; ndahamagarira rero Abanyarwanda b’umutima n’ubuntu, by’umwihariko abemera kuzirikanako Kizito yatwibukije ko itegeko ry’Imana ari ryo « gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda », atari inzozi zitajya mungiro. Ati : « Itegeko ry’Imana ni ubuvandimwe », « rigomba kuba ingiro » kandi « riruta ibintu n’amafaranga ». Nitureke rero inyungu z’amanjwe dutabare u Rwanda. Ndihaniza kandi n’abafasha Kagame bose kugera ku migambi ye mibisha iki ari igihe cyo kubireka, bakava ibuzimu bakajya ibuntu, bakarinda kandi bakita kuri bene wabo agiye kumarira ku icumu. Basirikare na polisi murabe mwumva.

Kizito Mihigo we wagize ubutwari bwo kwanga « mpemuke ndamuke » akanga ikinyoma kugeza bamwishe, adusabire, tureke kwitiranya ikibi n’ikiza, ducike kohoka ku ndonke, tugire indangagaciro nyazo twitandukanye n’abagome bakandamiza abandi, bakavugana uburyarya ngo : « ku bw’amagara yanyu tubavukije uburenganzira bwose » nuko bakagusha ishyano ku bandi bakabyita amahoro, maze twe twiyunge twimike ukuri n’ubutabera, urukundo n’amahoro nyayo maze tube inyangamugayo twange guhemuka, nuko nka we tujye tuvuga iteka tuti : « Amagara ntaguranwa amagana » dushire ubwoba bw’ibihe bibi, twibere abagaragu b’urukundo rw’Umusumbabyose.

Imana ibahe umugisha

Exit mobile version