Site icon Rugali – Amakuru

Oya, ni abiri kuli abiri, nimuze twijajare kandi twinyare mu isunzu duhagurukane uyu mubisha ataratumalira ku icumu!

Nimuhorane Imana! Araduhiga turabizi kuko abitwibutsa buri munsi, aliko ntiduhindura umuvuno ngo tumwivune ataratumara. Arakubita tukikanga, tugakomanganya amenyo, tukihisha, tukamuvuma, tukamuganira ngo bla bla bla bla bla, tugaturama, tugatuza, tugategereza ko ahindukira na none agakora hasi akadutwara abantu kandi akadukuramo ingenzi. Twibereye muli yehe yehe, turasiigana tugasisibiranya tukaryana nk’insenene mu ruhago iyo nyirazo atarazishoora mu mavuta abira !

Buri wese arirebera mu mazi akibwira ko ahari bitazamugeraho, ko abo bireba ari abo byabayeho, nyamara byama byabaye ukubiswe n’inkuba aba arangiye hagakulikiraho utahiwe. Iyi nkuba ihinda aho ibera akaga iriyoberanya ikagira ubugiri n’ubugenge ; ikubita yanura kandi ntihusha, n’uwo ihushije acika ururondogoro yamuca urwaho ikamusonga agasandara. Iyo nkuba mvuga ni uyu mubisha waciye ibintu Pahulo Kagame, uyu wicara yigamba ko azadukubita ntitumenye nikidukubise ! Aratega imitego akarusha umuhigi w’intare, arafoora yarekera agacura inkumbi, arakugendera akagusanga no mu buriri, akagutegera aho ataacyeka, akaguteza uwo muhereranya yakuguririra ntaciririkanye !

Ejo yari Rwigara, Karegeya, Rwabukamba, Rwisereka, Me Nzamwita, Me Mutunzi, Mwiseneza, Mupende, Ruzibiza, Cyiza, Habarugira, Rugambage, Mucyo, Iragena, Inyumba, Makuza, Gasakure, Twagirimana, Nyirinkwaya, Dusabe, Ndererimana, Ngeze, Nkurunziza, Kabera, Gatabazi, Gapyisi, Sendashonga, Kanyarengwe, Kabila, Ndadaye, Ntaryamira, Habyarimana n’abandi batabarika. None rero dutegereje iki ? Twicare duceke ducwezeeeee, dutegereze ko iyi nkuba ihinda itwanura itibagiwe n’abandi ? Erega ruriye abandi rutatwibagiwe ! None se ubu koko tuli ibivume bigomba kugirwa ay’ifundi igira ibivuzo nta n’akajinya ngo duhaguruke twirwaneho ? Oya, ni abiri kuli abiri, nimucyo twijajare kandi twinyare mu isunzu duhagurukane uyu mubisha ataratumalira ku icumu. Iyo urupfu rwaje ruba rwaje nyine ntiruhungwa, kandi na gusa ruratwara.

Dr Biruka, 01/08/2019

Exit mobile version