Umujinya n’amahane bya Perezida Kagame ntibigira umupaka. Mw’ijambo rya Kagame yabwiye abagore bari muri FPR i Kigali taliki ya 22 Mata, 2017 Kagame yakoze agashya mubyo yabwiye abari muri iyo nama. Yihanukiye abwira aba bagore ko umugabo ukubise umugore agomba GUKUBITWA.
Nk’umuntu w’umu Perezida w’igihugu, ibi Kagame yavuze n’ibintu biteye isoni ku gihugu ndetse no kubwe ku giti ke kuba yabivuze. Ariko ibyo Kagame yavuze byongeye kugaragaza uwari we nku mu Perezida utemera cyangwa wubahiriza amategeko y’igihugu ayobora.
Mu bihugu byubahiraza amategeko – kandi mu Rwanda rwa Kagame rukaba rutari muri ibi bihugu – gukubita abagore n’ibindi byaha bifitanye isano n’ ibyaha bikomeye cyane. Umushinjacyaha muri ibi bihugu byubahiriza amategeko ashobora kugusabira ibihano bitandukanye harimo kugusabira igihano cyo gufungwa. Urugero muri Canada, igihano cy’ umuntu wasagariye undi, gishobora gutuma uwagikoze akatirwa imyaka 5 muri gereza. Ukubise undi muntu akamukoretsa ashobora gukatirwa imyaka igera kw’ icumi (10) muri gereza muri Canada.
Hagati aho Kagame ntarabwira abanyarwanda impamvu yatumye Jeannette Nyiramongi azimira hafi ukwezi kose mu mwaka wa 2016 abantu bibaza aho ari hanyuma n’igihe yongeye kugaragara akagaruka ari Nyiramongi usa nkuwahahamutse kuburyo kugeza na nubu usanga yarahungabanye birenze ukwemera.
Mwatubwira icyo mwamukoreye ba Nyakubahwa Perezida?