Site icon Rugali – Amakuru

Opozisiyo nyarwanda ntabwo ikeneye kurwana hagati yabo nta nubwo igomba gusezeranya kubaka imitamenwa mucyuka

Byanditswe na Didas Gasana

Umwanditsi Jean Rukika uba mu gihugu cy’u Bwongereza yanditse ku ngingo zikomeye zatumye nshaka gusoma inyandiko ze. Yaranditse ati “igitugu cyazanye ubwoba, urwikekwe, kutizerana, gukekerana, no kwiheba mu banyarwanda kugeza aho umugabo atakizera umugore we, umubyeyi agatinya umuhungu we n’inshuti zigatinya kuvuga ukuri kuri politiki y’u Rwanda.”

Jean Rukika yakomeje avuga ko ubuzima nk’ubwo bwageze no mu ba nyapolitiki b’abanyarwanda n’amashyaka ya opozisiyo biba mu buhungiro. Ibi umuntu yabigereranya n’ibisazi kuko bitandukanye cyane n’intego imwe duhuriyeho yo gukuraho umunyagitugu Paul Kagame tugasubiza igihugu cyacu u Rwanda imiyoborere myiza n’amahoro arambye!

Tuzi neza ko Kagame yohereza abantu be bamukorera guteza akavuyo no gutandukanya abatavuga rumwe nawe bari hanze y’u Rwanda. Abo yohereza barihinduranya bakitwa abayoboke b’amashyaka ari hanze. Ariko niba twarakuye isomo mu byo twanyuzemo, abanyarwanda baharanira kwibohora bagomba kumenya ayo mayeri yakagame bakayarenga bagakora icyo biyemeje gukora.

Jean Rukika yarangije inyandiko ye avuga uburyo opozisiyo yarwanije igikorwa cya FLN cyo gutera ibitero shuma mu Rwanda  mu buryo bwo kugerageza kureba uko opozisiyo yarwanya igitugu cya Kagame ndetse bamwe biyitirira icyo gikorwa cya FLN. Igihe kirageze ngo tureke kuryana maze twishyire hamwe duharanire impinduka dushaka, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Niba CNRD, RRM na PDR Ihumure byarishyize hamwe bigakora FLN reka FDLR, RNC, FDU Inkingi, PS Imberakuri, Ishema Party, PDP Imanzi n’ayandi mashyaka nabyo byishyire hamwe bikorere hamwe cyangwa bikore bitandukanye ariko intego ibe imwe: Gukuraho guverinoma ya RPF itagendera kuri demokarasi. Ntabwo wagera ku intsinzi igihe nta bwumvikane buhari. N’ubwo opozisiyo itakwishyira mu ishyaka rimwe ariko intego yabo ikaba guharanira demokarasi mu gihugu cyatubyaye uko byagenda kose.

 

 

Exit mobile version