Augustin Bizimana, wahoze ari minisitiri w’ingabo z’u Rwanda kugera mu kwezi kwa kalindwi 1994, yitabye Imana.
Byavuzwe n’urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, TPIR. Rwamushakishaga rumukekaho ibyaha bya jenoside.
Yari umwe mu bantu bashakishwaga cyane mu rwego rw’isi. Na Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yarateganyije igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu ku muntu wese wari kubasha gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, umushinjacyaha mukuru wa MICT, urwego rwasigariyeho TPIR, Serge Brammertz, avuga ko Bizimana yaba yarapfuye nko mu kwezi kwa munani mu mwakwa w’2000.
Abagenzacyaha ba MICT basanze ibice by’umurambo we mu irimbi rimwe ryo mu mujyi wa Pointe Noire, umurwa mukuru w’ubukungu wa Congo-Brazzaville, ku nyanja y’Atlantika mu burengerazuba bw’igihugu.
Brammertz asobanura ko bamenye neza ko ari umurambo wa Bizimana nta gushidikanya bamaze gukoresha ibizame bya ADN.
Bizimana Augustin yavutse mu 1954 mu cyahoze ari komini Gituza, perefegitura Byumba ya cyera. Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubuhinzi.
Yabaye perefe wa Byumba mbere yo kuba minisitiri w’ingabo z’igihugu kuva ku italiki ya munani mu kwezi kwa karindwi 1993 kugera mu kwa kane 1994 muri guverinoma ya minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana na Perezida Juvenal Habyarimana.
Yagumye kuri uyu mwanya kuva mu kwa kane kugera mu kwa karindwi 1994 muri guverinoma ya minisitiri w’intebe Jean Kambanda na Perezida Theodore Sindikubabwo, bise “Guverinoma y’Abatabazi.”
Ingabo ze zirimo zitsindwa na FPR-Inkotanyi mu kwezi kwa karindwi 1994, Bizimana Augustin yabanje guhungira muri Zaire (ubu Repubulika ya demokarasi ya Congo). Ntibizwi igihe yaba yaragereye muri Congo-Brazzaville.
Kuva mu 1998, TPIR yashakishije Bizimana Augustin rumukekaho ibyaha bya jenoside, gutegura jenoside, ubufatanyacyaha cya jenoside, ubuhotozi, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu nk’intwaro ya jenoside, gushishikariza rubanda gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
TPIR imaze gufunga mu 2015, dosiye ya Bizimana Augustin yagiye mu maboko ya MICT. Uru rwego, usibye ikoranabuhanga rya ADN rwifashishije ku murambo wa Bizimana Augustin, ruvuga ko rwafashijwe na none n’u Rwanda, Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Ubuholandi, na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Nyuma y’ifatwa rya Kabuga Felisiyani, mu mpera z’icyumweru gishize, ku italiki ya 16 y’ukwa gatanu 2020 mu Bufaransa n’urupfu rwa Bizimana Augustin, MICT iracyashakisha undi muntu umwe: Major Mpiranya Protais wari komanda w’umutwe w’ingabo warindaga Perezida Habyarimana.
MICT yashyikirije u Rwanda amadosiye y’abandi bantu batanu bagishakishwa barimo Fulgence Kayishema wari umukuru w’abapolisi b’icyahoze ari komini Kivumu (Kibuye), Charles Sikubwabo wari burugumesitiri (umuyobozi) wa komini Gishyita (Kibuye), Aloys Ndimbati wari burugumesitiri wa komini Gisovu (Kibuye), Charles Ryandikayo wari umucuruzi muri komini Gishyita, na Lieutenant-Colonel Phénéas Munyarugarama wari mu ngabo z’igihugu.