Mu muhango wo kwibuka wabaye ku italiki 7/04/2018 mu gihugu cy’Ububiligi, uruhare rwa ONU muri jenoside y’u Rwanda rwagarutsweho, radiyo mpuzamahanga BBC Gahuza ikaba yarabajije abanyepolitiki b’abanyarwanda batavuga rumwe na FPR Kagame uko babibona.
THOMAS NAHIMANA avuga ko ONU yashyize mu bikorwa gahunda yari yayizanye mu Rwanda yo gufasha FPR kwica abanyarwanda no gufata ubutegetsi bwose ku ngufu kandi niko byagenze!
JONATHAN MUSONERA wabaye ingabo ya FPR ndetse akaba mu mutwe warindaga Kagame, asobanura neza inkunga ingabo za ONU zari mu Rwanda zateye FPR mu gikorwa cyo gufata ubutegetsi mu 1994 mu Rwanda.
FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ashimangira akomeje ko umunyamabanga wa ONU KOFI ANAN yamwibwiriye ubwe ko abantu batagomba kujya bavuga ko FPR yishe abahutu…
Hejuru y’ubu buhamya bwose ubu tubona abantu bagishidikanya ko FPR atariyo yateguye jenoside mu Rwanda ifatanyije na ONU! Ubuhamya bundi buruta ubu buzava he?