Site icon Rugali – Amakuru

Omar Khalfan wakoze muri NISS ya Kagame aranyomoza bwa butabera Kagame ahora avuga ngo buri mu Rwanda

Dr. Omar Khalfan aragira ati: “Iyo polisi irangije gukora dosiye irayijyana ikayishyikiriza abashinjacyaha. Procureur yamarara kuyifata akabaza polisi uko ari bukore iyo dosiye. Hari izo bamubwira ngo akore uko ashaka. Icyo gihe procureur ashatse n’uwo muntu yamurekura.”

Ariko hari izindi umupolisi azana bakamubwira ngo nta kuyikoraho. Ubwo iyo dossiye iyo igeze mu rukiko umushinjacyaha bamubwira ko ari ntakorwaho. Ahasigaye hagakurikiraho itekinika, umucamanza agakora uko ashoboye uwo muntu agafungwa imyaka runaka amategeko amugenera.

Omar yagize ati “abanyarwanda baravuga ngo nubona umuntu acecetse ntuzagire ngo n’igicucu”, abanyarwanda benshi bafite ibyo kuvuga, kandi bafite ubuhanga bahawe n’Imana. Yaba Abahutu, yaba Abatutsi cyangwa Abatwa, bose bafite ubuhanga, ibyo bigaragarira ku buryo abanyarwanda babasha kwibeshaho aho bageze hose. Ibyo bigatungura n’abandi bava mu bindi bihugu bahasanze. Muzi neza politi mbi ya FPR iri mu gihugu ariko abanyarwanda bakaba babasha kubaho.

https://youtu.be/8S1-HSf1NvE

Yakomeje ashimangira ko ubutabera Kagame avuga ari ntabwo. Yavuze ko  hari raporo zimwe afitiye gihamya, yatanze urugero rw’imwe yo ku gihe cya Mucyo. Igihe bafataga abasore n’inkumi bafite ubushobozi bukeya Leta ikabashukisha ko iri bubahe amaramuko. Icyo gihe bafataga urubyiruka rwavuye muri Congo n’i Burundi ariko ntibafataga abavuye Uganda. Urwo rubyiruko barujyanaga mu mahugurwa barangiza bakabajyana arusha gutanga ubuhamya bwo gushinja abahutu bari bafungiye Arusha bakekwagaho ibyaha bya Jenoside.

Murumva ubwo butabera bwa Kagame bwo gufata gufata abantu batari mu Rwanda igihe cya Jenoside. Ibanga n’uko batangaga ubwo buhamya batagaragaraimbere y’abo bashinja cyangwa ngo bagaragazwe. Ubwo n’ibwo butabera Kagame avuga? Muri abo bashinjwaga harimo koko abakoze ibyaha ariko harimo n’abatarabikoze.

Iyo Kagame avuga ubutabera aba arimo yibeshya yibwira ko abeshya abanyarwanda

Exit mobile version