Maze kubona ku rubuga rwa Facebook ibyo Olivier Nduhungirehe yasubizaga umunyamakuru wa Radio Itahuka Serge Ndayizeye aho yihakanaga Col Karegeya Patrick avuga atigeze amumenya cyangwa avugana nawe, nifuje kubasangiza ikinyoma cya Nduhungirehe namwe mwirebere ibyo yabwiye Serge Ndayizeye huzuyemo ibinyoma birenze ukwemera. Namwe mutekereze iyo tutaba dufite iriya photo arikumwe na Col Karegeya barimo gusangira ibiyeri mu Bubiligi. Isomere nawe ibinyoma bya Nduhungirehe hasi:
Serge Ndayizeye,
Urambaza ngo ngire icyo mvuga kuri Patrick Karegeya? Volontiers! Biranamfasha gushyira hasi ibinyoma byanyu!
ICYA MBERE, Patrick Karegeya ntabwo nigeze mumenya mu buzima bwanjye. Habe na mba. Ntabwo twari inshuti, ntabwo twari tuziranye, nta n’ubwo twigeze tuvugana na rimwe kugeza igihe apfiriye. Nahuye na we par hasard rimwe rukumbi mu buzima bwanjye, mu mwaka wa 2002 i The Hague mu Buholandi, aho nari natumiwe mu munsi mukuru wo “kwirukana imbeba” mu nzu nshya ya mwene nyina wa Gustave Mbonyumutwa, uyu uyobora Jambo Asbl. Icyo gihe ndetse nta n’ubwo nari nzi Karegeya uwo ari we, nta n’ubwo twanavuganye, n’ubwo numvaga bavuga ko ari umusirikare ukomeye mu Rwanda.
Kuri iriya foto ubona, twariho nk’abantu makumyabiri (20), twicaye kuri plage. Uwafashe amafoto ni uwo Gustave Mbonyumutwa, ariko ntabwo yigeze ayadusangiza nyuma yaho. Yarayabitse, arayakata uko yishakiye, akuramo abandi bantu bari bayariho, hanyuma abwira inshuti ze (zaje kubimbwira nyuma), ako afite “une photo compromettante ishobora kumpanura”! Yarindiriye rero igihe Karegeya apfiriye, ahita ashyira iyi photo ku rubuga rwa DHR ya Innocent Twagiramungu, ntiyavuga aho yafatiwe, igihe yafatiwe, n’uko ari we wayikase akavanaho abandi bantu bari bariho.
ICYA KABIRI, ntabwo nigeze ntahanwa mu Rwanda na Patrick Karegeya (kuko tutari tuziranye), cyangwa ngo ntahe mu rwego rwa ‘Come and See”, nk’uko ubivugana bwa buswa bwawe bukuranga, ubifashijwemo n’uriya musaza Twagiramungu, umeze nk’usigaye warataye umutwe. Natashye ku giti cyanjye, nirihira ticket y’indege, ndicumbikira, nishakira akazi ko kwigisha muri za Kaminuza (tax law).
Icyo gihe cyose mu Rwanda nta Karegeya nahuye nawe, nta n’uwo twavuganye. Cyakora icyo nzi ni uko hari abanyarwanda bo mu Bubirigi Karegeya yatahanye mu Rwanda, barimo bene wabo na Gustave Mbonyumutwa. Ibi ndetse byagiye biteza amakimbirane mu muryango wabo. Naho jye nongeye kumva uwo Karegeya igihe abereye ikigarasha, agahungira muri Afurika y’Epfo, ariho yapfiriye.
Iyo rero mbumva muhora mwisararanga sur des relations inexistantes hagati yanjye na Karegeya, ndaseka ngatembagara! Ibi binyibukije amahitamo atatu (3) naguhaye, ngirango wanayasangiza mugenzi wawe Karane Ngufu.