Rwanda Day yari itegerejwe mu Budage ntikibaye kuwa 24 Kanama. Byari biteganyijwe ko Rwanda Day 2019 yari kuzaba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, mu Mujyi wa Bonn mu Budage.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, rivuga ko itariki Rwanda Day yari kuzaberaho yimuwe abanyarwanda n’inshuti zabo zizamenyeshwa indi tariki mu gihe cya vuba.
Rikomeza rigira riti “Turamenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, yigijwe inyuma ku mpamvu zitaduturutseho.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yemereye IGIHE ko itariki yimuwe bazamenyeshwa indi tariki Rwanda Day izaberaho.
Igihe