Site icon Rugali – Amakuru

Olivier Nduhungirehe araseka mu bikomeye! Uganda yo ntabwo yaje guta igihe cyabo i Kigali

Kuki Gusubika Inama y'Umuryango wa EAC Byasakuje Cyane?

Umwe mu basomyi b’Umuseke aragira ati: “Ariko ibi ni iki ? Min. Sezibera arihe ??? Ubu koko Nduhungirehe niwe ugirana ibiganiro n’aba basaza b’ibikonyozi !?! ahaaa.”

Minisitiri Sam Kutesa avuga ko u Rwanda na Uganda byagiye bisangira byinshi bishingiye ku bukungu n’imibereho y’ababituye.

Avuga ko amateka y’Umugabane wa Africa ubwo abakoloni bawigabanyaga batumye ibi bihugu bishyirirwaho imipaka igatuma biba bibiri kanri hari byinshi bihuriyeho.

Ati “Ishyirwaho ry’imipaka ryabangamiye imiryango migari ibana ifite ibiyitandukanya, icamo ibice amoko n’imiryango, inabangamira ubucuruzi.”

Avuga ko aya mateka atabujije ibihugu byombi kubanirana neza kuko abagande bisangaga mu Rwanda nk’iwabo, n’Abanyarwanda benshi bagafata Uganda nk’iwabo ngo kuko hari n’abaturage bazwi nk’Abanyarwanda bahabwa agaciro n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Agaruka ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’ibi bihugu byombi, yavuze ko byahungabanyije abatuye ibi bihugu bari basanzwe babanye neza.

Yavuze ko iyi nama ibayeho bwa mbere nyuma y’ariya masezerano yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi, yitezweho byinshi n’abaturage ko izavamo umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “Nge n’itsinda twazanye turabamenyesha ko Uganda ifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda.”

Yavuze ko we na bagenzi be baturutse muri Uganda bizeye ko ibihugu byombi biri buze kwemeranya ku mirongo iza kwemezwa yo gushyira mu bikorwa ariya masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola.

Min Nduhungirehe ati “Mureke dusase inzobe”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagarutse ku masezerano yasshyizweho umukono na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda, avuga ko kuyasinya ari byiza ariko kuyashyira mu bikorwa ari umwanzuro w’ibihugu byombi.

Avuga ko gushyira mu bikorwa aya masezerano ari byo abatuye ibihugu byombi bategereje kandi ko ari byo byazanye abitabiriye ibi biganiro.

Ati “U Rwanda rufite ubushake buhagije bwo kumva neza intego z’ariya masezerano.”

Min Nduhungirehe wanagarutse ku bikorwa bibi byakorewe Abanyarwanda kandi bigikomeje muri Uganda, yavuze ko ibi biganiro bikwiye kuvugisha ukuri no gusasa inzobe kugira ngo umuti w’ibibazo ubashe kuboneka.

Avuga ko ibihugu byombi bisanzwe bihuriye mu miryango irimo uwa Africa y’Iburasirazuba ufite intego yo gutsura amahoro n’umutekano, isoko rihuyeho no koroshya uruza rw’abaturage n’ibintu.

Ati “Nubwo bimeze gutya, hari ibibazo bikomeje kwangiza umubano w’ibihugu byombi birimo gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo muri Uganda n’ibikorwa bigamije guhungabanya ubukungu.”

Yavuze ko ariya masezerano agomba kuvamo umuti w’ibi bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda Uganda ariko ko ibihugu byombi bikwiye gutanga umusanzu ufatika kugira ngo ikizere cyongere kugaruka hagati y’ibi bihugu.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu byagize uruhare mu guhuza ibihugu byombi, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo Kinshasa, akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwakira abantu, Gilbert Kankonde Malamba bombi bafite itsinda ribaherekeje.

Min Kutesa n’itsinda ayoboye

Inama iri kubera i Kigali

Abaturutse muri DRC

N’abo muri Angola

Abayobozi batandukanye mu bihugu bine bitabiriye iyi nama igamije gashaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Photos © Adrien Kubwayo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Exit mobile version