Kagame yemeje ku mugaragaro ko leta ye ari leta y’ibinyoma, ko nawe ari umunyabinyoma. Abanyarwanda barasakuje, barabyamaganye ndetse n’amahanga arabyamagana none yisubiyeho. Harya baravuga ngo Kagame ntakurikirana ibivugwa n’ibinyamakuru cyangwa ngo abanyarwanda ntibabikurikira?
Mureke rero mbabwire ahubwo abanyamakuru mushaka mwakwicara ahantu mukihemba agacupa. Kuko akazi mukora gatanga umusaruro. Kuba Kagame atangiye guhakana iby’impunzi zo muri Israel yari yiyemeje kwakira mu Rwanda n’uburyo babirirmye mu itangazamakuru abifashijwemo na Mushikiwabo ni urukozasoni.
https://www.youtube.com/watch?v=AaNGH6O-p0M
Ababisesengura hafi murabona ko iri hakana ariterwa n’iki? Njye ndabona ari ukubera ibintu bitatu:
– Icyambere birashoboka ko isoko barimwambuye kubera bamwe muri izo mpunzi ibihugu byabo byemeye ko bagaruka iwabo cyangwa ibihugu by’iburayi byiyemeje kubakira – Birashoboka ko amahanga yabyamaganye.
– Birashoboka ko Impunzi ubwazo zanze kuza mu Rwanda rwa Kagame
– Cyangwa ni ukubera abanyarwanda babyamaganiye kure.
None se ko bahakana, ibyanditswe n’ikinyamakuru cyabo, cya leta ya Kigali aricyo IGIHE kwari ukubeshya? Reka mbibutse ibyo cyanditse muri ya minsi inkuru yari yabaye kimomo:
Inkuru yasohotse mu kinyamakuru IGIHE, yanditswe na Rabbi Maro Umucunguzi Ku taliki ya 2 Mutarama 2018 saa 06:21
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aheruka gutangaza ko u Rwanda na Israel bagiranye ibiganiro ku ngingo yo kwakira umubare muto kuri abo bimukira, ariko ibihugu byombi bitarabasha kugera ku mwanzuro wa nyuma.
Ahagana mu mpera z’umwaka ushize, ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje kohereza ahandi abimukira baturuka muri Sudani na Eritrea, leta ikazajya ihabwa $5000 ku mwimukira yakiriye, uwemeye kugenda ku neza na we agahabwa $3500.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Twagiranye ibiganiro na Israel ku kwakira bamwe mu bimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri iki gice cya Afurika bifuza kuza mu Rwanda. Niba bifuza kuza hano twe ntacyo byadutwaye. Uko byakorwa n’uko bazabaho bageze hano ni byo bitaremezwa kugeza ubu.”
“Ntabwo mfite imibare neza ariko ngendeye ku biganiro biheruka twagiranaga na Israel, ni uko bazaba bagera ku 10 000 cyangwa barengaho gato, kandi twumvaga ibyo ntacyo bidutwaye.”
Yavuze ko icyo u Rwanda rushaka ari uko buri mwimukira ruzakira azagira ibyangombwa by’ibanze nk’aho gutura, kugira ngo azabashe kuguma mu gihugu igihe kirekire akabasha kubona akazi cyangwa agatangiza umurimo umubyarira inyungu, kuko rutifuza “abantu bazaza bakaguma mu nkambi”.
Ese niba ibi byari ibinyoma kuki bategereje kubinyomoza ubu nyuma y’igihe gishize iryo tangazamakuru ribivuga? Twabyita kwivuguruza.
Ange Uwera