Site icon Rugali – Amakuru

NZIZERA ALEXANDRE ARAKEKWA GUTWIKA INZU ZE ZAGURISHIJWE: AMASHUMI YA SUPERMINISTER MUSONI AKOMEJE GUHANURWA

Imwe mu nshuti za Musoni zaragiraga ku mafaranga ye n’aya shebuja kagame, yitwa Nzizera Alexandre, iri mu mazi abira kuko ikekwaho gutwika inzu zari ize ariko zamaze gutezwa cyamunara na “UNGUKA Bank Limited” (UBL).

ESE NZIZERA ALEXANDRE YAGEZE KU BUCUTI NA MUSONI ATE?

Ubusanzwe Nzizera Alexandre ni umwishywa wa Nyakwigendera Boss Rubangura Vedaste, niwe wamukoreshaga nk’umukozi, anamwigisha ubucuruzi… uyu yaje kugira udufaranga, ava kuri Rubangura (bivugwa ko yanamwibye icyo gihe amafaranga), maze ajya kwikorera ubwe bucuruzi…

1. UKO NZIZERA YARONGOYE ALICE LA DOUCE WARI UWA KAGAME NA MUSONI…

Alice La Douce N., yabaga mu Bubiligi mbere ya 1994, aza gutaha ahabwa akazi ko kugendana na Visi Perezida Kagame (bizwi ko Alice la Douce yari “ibiro bya kabiri” bya kagame icyo gihe, byitwa ko ari muri protocole ye), nyuma rero Nyiramongi yaje kumenya ayo makuru atangira kurakarira kagame, maze kagame nawe ahitamo gutandukana na Alice la Douce, amusunikira Musoni James wari uri muri Rwanda Revenue Authority (RRA) akora nk’Umuyobozi Wungirije wayo. Musoni ubwo nawe yahise abona ibyo biro asunikiwe, abyakiriza amaboko yombi…

Nzizera Alexandre nk’umushabitsi, ushaka kandi gukira vuba, yamenye Alice La Douce, amenya ko avuka mu muryango ukomeye mu mafaranga no muri FPR (kwa Nyaruhirira), maze ahita afatira amaferi aho, arasaba, arakwa maze burataha… nyamara mu by’ukuri ntiyari azi ko asangira na Shebuja wa Madame we muri RRA, ari we Musoni James…

Nyuma y’ubwo bukwe rero, urwo rugo rwahawe umugisha n’ibukuru dore ko uyu Alice la Douce yari afite amabanga yo mu buriri ya Kagame Paul na Musoni James. Maze si za credits arafata mu ma banki yose ashatse, akubakira inzu nziza aho bita “Sopetrad ndavamo” maze ayita “OMEGA”, ugenekereje mu kinyarwanda bivuga “IHEREZO”…(ariho havuye kwitwa Nzizera Alexandre Omega) anubaka izindi, ndetse anagura amazu hirya no hino muri Kigali, maze n’agasuzuguro arakazamura dore ko yumvaga ntawamukoraho kubera abo bendahamwe be…

2. UBURYO NZIZERA UBWE YAKOZE IKOSA RITUMA AGIRWA “OMEGA=IHEREZO” BYA NYABYO…

Uyu Nzizera, muri bwa bwirasi no gushaka ibyubahiro atagomba, Musoni yamugejeje ku nshuti ye y’akadasohoka General Nziza Jackson, umwicanyi ruharwa, maze Nziza ntiyatinzamo, aba agize Nzizera umwe muri maneko ze zimushakira amakuru mu bacuruzi… aba amwegeranije n’abandi bashumba (abacuruzi bakoresha amafaranga ya rupiyefu kagame) barimo MUVUNYI PAUL (umugambanyi wicishije benshi mu Banyakibuye, uhora yihisha inyuma ya Rayon Sport ariko ayigambanira muri APR) na NTAZINDA AUGUSTIN (uyu yari Kiyongozi w’agatsiko k’amabandi ya Kagame i Kampala, akaba umwe mu batanga utuzi twa munyuza mu basirikare n’abasivili bakomeye bavuye i Buganda), hakiyongeraho na Rtd. Capt. RUSHEMA JOSEPH (wateranije benshi cyane, anicisha benshi mu bacuruzi bo mu Rwanda harimo na Nyakwigendera Rwigara, abitumwa na mubyara we kagame paul).

Mu gushaka rero kuba mwiza muri ba maneko, Nzizera yumvise amagambo Rtd. Capt. Rushema yavuze kuri Nyiramongi (avuga ko Nyiramongi atabasha kwihangana iyo abonye umugabo mwiza w’intarumikwa, ko kandi akomeje kuzana umwiryane muri rupiyefu), maze nawe ava aho basangiraga inzoga, ajya kubibwira Gen. Nziza, biba bigeze kuri Nyiramongi n’umugabo we, maze Rushema baragenda barafata, banaga mu gihome…

Umuryango wa Rushema, ubonye ko babafungiye umuntu, nibwo nabo barakaye, basohora ibanga ryari ryarabitswe ko Nyiramongi Jeannette Kagame, yabyaranye na Eugene Gasana umwana wa gatatu… aho rero bisakariye ku isi hose, Kagame yabuze ayo amira n’ayo acira, Nyiramongi we ahozwa ku nkoni n’inshyi, uwo mwana nawe ntakijya hanze y’u Rwanda birinda ko yatoroka agasanga ise ariwe Gasana Eugene Richard wahise avanwa kuba Ambasaderi muri LONI maze nawe agahita afata ubuhungiro…

Ayo makosa rero Nzizera yakoze, yo kurega Rushema, bikabyara gusohoka kw’ibanga rikomeye ry’uburaya bwa Nyiramongi, niyo agiye kuzira maze abe Omega wa nyawe=Iherezo nyaryo.

3. UBU NZIZERA ARI GUHATWA IBIBAZO BYO KWITWIKIRA AMAZU YARI AMAZE GUTEZWA CYAMUNARA

Muri ya gahunda ya Kagame yo “gushyiraho urusyo” uwo adashaka cyangwa arambiwe, ubu Nzizera nawe amaze iminsi atsikamiwe n’urusyo rukomeye, ariko noneho rwakabije ubukana aho ashatse kwitwikira amazu.

Hano iwacu, urusyo ruza isaha n’isaha… Nzizera yagiye kumva, yumva abwiwe na UNGUKA BANK LTD ko agomba kwishyura ideni riri hafi miliyari (yajyaga asuzugura za banki kuko yumvaga ahagarikiwe n’ingwe ebyiri, Nziza na Musoni), atakwishyura kandi, imitungo ye igatezwa cyamunara…
Niko byagenze rero, maze bihemu Nzizera Alexandre yiruka muri ba Shebuja Nziza na Musoni ariko ntakamenye ko nabo bamaze kugera ku gatebe…

Mu byumweru bitatu bishize rero Banki yateje cyamunara amazu ya Nzizera ari i Nyarutarama, maze Banki isaba miliyoni 900, ayo mazu yaje kugurwa miliyoni 330 na NSEKUYE, ariko ntako Nzizera atari yagize yohereza abantu ubutumwa kuri telefoni ko uzazigura azihombera, ndetse bamwe abatera n’ubwoba… nyamara ntakamenye ko amakuru y’uko ba shebuja bari ku gatebe, yasakaye hose muri Kigali.

Nzizera amaze kubona ko Nsekuye yaguze ariya mazu, bwakeye ajya kumwita “umushenzi ngo yakoze ibitabaho”, Nsekuye nawe ati “Ni wowe mushenzi wambura banki!!”
Nzizera rero ntiyashizwe, yacunze bucya ari Pasika maze ashaka abakongeza umuriro kuri za nzu ze zari zatejwe cyamunara… ariko umugambi yifuzaga (tutaramenya na n’ubu) waburijwemo kuko abapolisi bazimya umuriro (police fire brigade) bahageze vuba na bwangu ku buryo hahiye inzu imwe gusa muri esheshatu ziri aho mu gipangu. Nkuko mubibona ku mafoto, hari hashumitswe byo, ubu rero Nzizera akaba ari mu mazi abira nk’ayo ba shebuja batatu (JJJ -Jeannette, Jack, James-) barimo. Ibere ubu rikaba rifitwe na NTAZINDA AUGUSTIN, dore ko akiragiye amahoteli ya kagame (mu gihe agitegereje ko bamwohereza kuragira ingurube nk’abandi bashumba bose bagiye ku gatebe), hanyuma MUVUNYI PAUL nawe ntazi urumutegereje kuko uruganda rw’ibireti rwa Minadef/kagame ruramwishyuza arenga za miliyari…

 

 

Gusa amakuru ava ahizewe ni uko pasiporo z’ingendo z’aba bashumba Nzizera na Muvunyi zamaze kubikwa na polisi ngo “hatagira abagizi ba nabi bazibiba” nkuko bazibikiye za ngirwa minisitiri Nduhungirehe na Evode Vodavoda… harahagazwe… urabeho Nzizera n’ubwirasi bwawe… noneho iwanyu abanyenyanza bazongera bakubone, dore ko baguheruka utaratangira kuragira…

Macumu Andre
Kigali

Exit mobile version