Site icon Rugali – Amakuru

NZARAMBA no mw’ itangazamakuru –> Royal TV na Royal FM birukanye abanyamakuru 25 icyarimwe

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, bwirukanye abanyamakuru benshi icyarimwe kumpamvu z’ubushobozi bwo gukomeza kubahemba nk’uko babitangaje.

Royal FM na Royal TV, radiyo na Televiziyo byigenga mu Rwanda byashowemo imari n’abanyakenya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu byamenyesheje abakozi ko abenshi muri bo bahagaritswe mu kazi, ndetse buberurira ko byatewe n’ikibazo cy’ubushobozi bucye, bunashimangira ko nyuma y’iminsi ibiri gusa abirukanywe bazahabwa imperekeza zabo.

Umuyobozi wa Royal FM na Royal TV, Mugisha Acleo, yemereye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko hari abanyamakuru benshi basezerewe ariko ibijyanye n’umubare w’abasezerewe yabajijwe niba ari 25 koko yanga kugira icyo abivugaho ndetse n’impamvu basezerewe nayo yavuze ko n’ubwo ari umuyobozi atari we ushinzwe abakozi.


Umuyobozi wa Royal FM na Royal TV, Mugisha Acleo

Royal FM na Royal TV, nta gihe kinini cyari gishize bakuye abanyamakuru bari bakunzwe ku bindi bitangazamakuru bitandukanye nka TV10 na Radio 10, Isango Star na Isango TV, Flash TV na Flash FM n’ibindi, kandi amakuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com gifite ni uko abo bari bakuwe ku bindi bitangazamakuru n’ubundi hafi ya bose birukanywe. Mu birukanywe harimo abakoraga mu ishami ry’amakuru asanzwe, ay’imikino, imyidagaduro n’ibindi biganiro binyuranye.

Source: Ukwezi.com

 

Exit mobile version