Kigali: Ubwiyongere bw’abasabiriza burahangayikishije. Abagenda mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bahura n’abasabiriza bateze ibiganza, ahanini biganjemo abagore, ariko n’Akarere ka Nyarugenge kavuga ko ubusabirizi bwiyongereye .
Abacururiza muri Quartien Matheus baganiriye na IGIHE, banavuga ko harimo n’abitwaza abana, bakabasabisha nk’uko n’umunyamakuru yabyiboneye.
Bugingo Faustin ucuruza telefone yagize ati “Ubuyobozi rwose nibufate ingamba zigaragara buce iyi ngeso y’aba bantu kuko bo babifata nk’akazi mu gihe ahubwo bihesha ishusho mbi igihugu.”
Mizero Emile, we yagize ati “Ubu se nawe ntubona ko iyi ngeso yo gusabiriza muri Kigali imaze gufata indi ntera? Mbona inzego zose zikwiye kubihagurukira zikabirwanya kuko noneho bimaze kurenga urugero.”
Mizero akomeza avuga ko muri Quartien Matheus bidasaba umwanya guhura n’abatega amaboko.
Nubwo nta mibare, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, Ndayisaba Jean Marie Vianney, nawe avuga ko ubuyobozi bw’aka karere buhangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bugaragara bw’aba bantu batunzwe no gusabiriza.
Yagize ati “Nibyo rwose ubwiyongere bwabo burakabije cyane ku buryo natwe ari cyo kibazo dufite kugeza ubu kubera ko mu minsi ishize hari umuterankunga wari wanemeye gufasha 15 muri bo, ariko nyuma aza kubinanirwa kubishyira mu bikorwa kubera ko abandi babyumvise noneho bahita batangira kuza mu mihanda ari benshi kugira ngo na bo bafashwe.”
Nyuma y’uko ubuyobozi bwagerageje kwigisha no gutera inkunga abantu bakunze kugaragara basabiriza mu nzira, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko bufatanyije n’inzego z’umutekano bugiye gutangira igikorwa cyo kubakura mu muhanda, cyane ko ibyo bakora bitandukanye n’indangagaciro z’ubunyarwanda.
Gusabiriza bikunze gukorwa n’abagore baba bitwaje abana, abasaza n’abakecuru, ndetse na bamwemubafite ubumuga.
Mu bihe bishije, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akiri Fidele Ndayisaba, yumvikanye kenshi agaragaza ko abasabiriza bashukwa n’ababaha, akanavuga ko uko ababaha baha igiceri ari ‘uburyo butubaha ikiremwamuntu’.
Ingingo ya 690 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igihano ku cyaha cyo gusabiriza ivuga ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu.”
- Hari n’abakecuru basabiriza mu mujyi