Site icon Rugali – Amakuru

NZARAMBA –> Hadutse abasabiriza bivugisha ikirundi ngo babone amaramuko i Ngoma

Ngoma : Hadutse abasabiriza bivugisha ikirundi ngo babone amaramuko. Amapfa yavuzwe mu ntara y’Uburasirasuba, yatumye abantu biga umuco wo gusabiriza n’abatarabikoraga bahise babyiga kuburyo bimaze gufata indi ntera.

Mu gihe bari banenyereye ko abarundi aribo basabirizaga kubera ikibazo cy’ubuhunzi bakazenguruka hirya no hino mu ntara y’iburasirazuba baturutse mu nkanbi ya Mahama, ariko bigenda bigabanuka noneho hadutse abasabiriza bivugisha ikirundi babeshya ko baturutse mu nkambi ya Mahama.

Ibi bimaze kugaragara mu mirenge nka Rukira, Kibungo, Karembo, Remera na Zaza; aho buri rugo rwakira bantu barenga 10 ku munsi basabiriza bavuga ikirundi ngo baturutse I mahama naho n’uburyo bwo kujijisha ngi babone amaramuko.

Umwe mu baturage wo mu murenge wa Rukira waganiriye n’Imirasire.com , avuga ko iwe butakwira nta muntu ugeze mu rugo rwe ngo hari n’abahagera barenga icumi ku munsi Ati “baza babeshya ko bavuye mu nkambi ya Mahama, bakavuga ikirundi bamwe bakivuga nabi hari n’igihe tubatahura iyo hari uramutse abamenye ko ari abaturage wend abo mu kandi kagali.”

Yakomeje avuga ko bamaze kwiyongera muri iki gihe kuko bejeje,ntibatinya no kuza bitwaje udufuka. Ibi bakaba babirambiwe ngo leta nigire icyo ikora.

http://imirasire.com/

Exit mobile version