Site icon Rugali – Amakuru

Nyumvira nawe! -> Nti muzongere kujya kwisiramuza muri Uganda –Minisitiri Gashumba

Minsitiri w’ubuzima Diane Gashumba yasabye abaturage b’Akarere ka Burera by’umwihariko abo mu Murenge wa Bungwe wegereye Igihugu cya Uganda kutazongera gusubira kwisiramuriza muri iki Gihugu kuko babibakorera mu buryo bwa magendu batabitayeho bityo ko bagomba kuguma ku baganga babakunda bo mu Murenge wabo akaba aribo babavura.

Ibi Gashumba yabibwiye abaturage ba Burera nyuma yo kwifatanya nabo mu muganda ngarukakwezi w’Ukwezi kwa Werurwe wasojwe no gukangurira aba baturage kwisiramuza mu rwego rw’isuko no kwirinda indwara ya virusi itera Sida.

“Abajyanama b’ubuzima bari gukora ubukangurambaga bwo kwisiramuza no ku bigonderabuzima hose burahari bityo rero abatarisiramuza aka kanya ni akanyu kuko nimwe iyi gahunda yashyiriweho. mu bishatse mu cyumweru kimwe byaba birangiye n’abana banyu mukirinda Sida kandi mukagira isuku.” Nyuma yo guha ubu butumwa abaturage Minisitiri Gashumba yahise yereka bamwe mu baturage ifoto y’Igisebe cy’umuturage wasiramuriwe Uganda bigaragara ko cyanze gukira aheraho ababuza kuzasubira muri Uganda kwisiramuriza yo.

“ Hano muri iki igisebe huzuyemo uburwayi, amashyira ni uko umuntu ababwira mu kanga kumva ariko aya mafoto turayabasigira ku kigo Nderabuzima no ku Murenge bajye bayabereka.  muri Uganda babavura muri magendu, nta suku, nti babiteyeho ni mugume hano ku baganga babakunda babavure. Nti mugasubireyo”.

Ministiri Gashumba yereka abaturage ingaruka zo kujya kwisiramuriza magendu muri Uganda

Bamwe mu baturage ba Burera bavuga ko batakijya gishakira ubuvuzi muri Uganda kuko ibyabajyanagayo byose byakemutse nkuko byemezzwa na Bagirishya Fidel wo mu Murenge wa Bungwe Akagali ka Bungwe.

“ Ikintu cyatumaga tujyayo ni uko tutabaga dufite ubwisungane mu kwivuza( mutuel de santé) kandi hariya  batuvurira make abatabufite none ubu mu Murenge wacu twese turabufite, ikindi ni uko amavuriro yabaga kure yaho dutuye ariko ubu batwegereje poste de santé ku buryo ntacyo twasubira gushaka yo.”

Abaturage ba Burera babwira Minisitiri Gashumba ibyiza byo kwisiramuza ku bagabo

Mpunga Tharcice uyobora ibitaro bya Butaro nawe avuga ko bahuraga n’ikibazo cy’abantu bazaga ababgana kubera ingaruka babaga bahuye nozo bivurije muri Ugada bakavurwa nabi.

” Mbere twakiraga abantu bazaga kwivuza ingaruka zo kwivuza nabi ku babaga bivurije muri Uganda nko gusiramurwa ho babibakoreraga nabi bakabogesha umunyu bikabatera ubundi burwayi ariko ubu ikibazo twakigize icyacu byarakemutse ntabwo bakijyayo kuko natwe nko mu mezi atatu ashize nt’abafite ibyo bibazo twakiriye.”

Mu mwiherero w’abayobozi uheruka kuba ku nshuro ya 16 Perezida Kagame yasabye inzego zose zirebwa gukemura ikibazo cy’abaturage bajya kwivuriza Uganda nti bazongere gusubirayo kuko ibyo bajya gushakayo biri mu Rwanda.

Abaturage b’Umurenge wa Bungwe baaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bose ndetse bakaba baramaze no kwegerezwa post de santé ziba ku rwego rw’Akagali 2 zirimmo iya Bushenya n’iya Muduguli mu gihe iya Tumba nayo iri hafi gutangira gukora ibi byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo kurinda aba baturage gusubira muri Uganda gushakayo serivisi z’ubuvuzi.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kwisiramuza ari benshi nyuma y’umuganda
Ministiri yabanje kwifatanya n’abaturage mu muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri y’inshuke n’abanza
Exit mobile version