Site icon Rugali – Amakuru

Nyumvira nawe! Banki Nkuru yafashe umwanzuro wo gusesa Ikigo cy’Imali kitwa CAF ISONGA

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsanzabaganwa Monique yavuze ko bagiye gusesa iki Kigo mu mashami yacyo yose.

Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Nsanzabaganwa Monique yabwiye Itangazamakuru ko CAF ISONGA yagize ibibazo by’Imicungire mibi bitewe na bamwe mu bakozi bayo, bituma itakibasha guha serivisi nziza abakiliya.

Avuga ko guhera uyu munsi ifunze Imiryango yayo. Ati: “Hari ikigega kizasubiza abakiliya bose amafaranga yabo babikije mu minsi 60 uhereye none.”

Nsanzabaganwa yasabye abantu bose CAF Isonga ifitiye ideni n’abayibereyemo umwenda kwihutira kwiyandikisha kugira ngo bahabwe amafaranga yabo, abandi bishyure ideni.

Abakozi ba CAF ISONGA bagiye biha Inguzanyo, banaziha abakiliya bose badatanze ingwate.

Nsanzabaganwa akavuga ko ari na byo byatumye ihura n’igihombo.

Umuseke ufite amakuru ko hari bamwe mu bahawe inguzanyo y’amafaranga menshi zidafite ingwate kandi bakaba bibereye mu bihugu byo hanze.

Gusa uyu Muyobozi avuga ko abafashe inguzanyo bose nibanga kwishyura ku neza, hazakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

CAF ISONGA ikorera mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Rulindo, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 8.

Miliyoni 350Frw ni yo yatanzwe mu buryo bw’inguzanyo, BNR ikeneye ko yishyurwa.

Nsanzabaganwa yavuze ko Miliyoni 297Frw ari yo CAF ISONGA ifitiye abakikiya bayo. Ayo mafaranga akazatangwa mu gihe k’iminsi 60.

Ikigega kitwa Deposit Guaranty Fund ni cyo kigiye kwishyura abakikiya ba CAF ISONGA amafaranga babikije.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Exit mobile version