Site icon Rugali – Amakuru

Nyumvira! Dr. Kayumba Christophe ashobora gufungwa amezi arenga atandatu mbere yuko aburana

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umunyamakuru Dr. Christophe Kayuma umaze amezi atatu afunzwe ataraburana ashobora gukomeza gufungwa kugeza kuwa 30 Kamena  italiki ashobora kuzaburaniraho nkuko byemezwa na Depite Habineza Frank umukurikirana.

Dr Kayumba wafunzwe mu Ukuboza 2019 azira amagambo yavugiye ku kibuga cy’indege i Kanombe hakiyongeraho n’icyaha cyo gusindira mu ruhame nkuko depite Frank ukurikiranira hafi ikibazo cye abitangaza ashobora gufungwa amezi 6 ku cyaha kitarengeje amezi 3.

“ Ibyo twumvise byabereye ku kibuga cy’indege twumvaga ari ibintu bitafungisha umuntu, ibintu yavuze asa n’uwikinira avuga ko yafunga ikibuga cy’indege. Ikindi ngo yanyoye inzoga kandi tubona n’abandi bazinywa basigaye bafungwa icyumweru kimwe bagafungurwa ibyo rero ntabwo ari ibintu bifungisha umuntu amezi arenga 3.” Depite Frank Habineza akomeza agira ati :

“ Twasanze rero ari akarengane tuvugisha Minisitiri w’Ubutabera (Busingye Johnston)  twifuza ko italiki ye yo kuburana yaboneka kuko icyo gihe yari itaraboneka, tuganira rero yatubwiye byinshi anatugira n’inama nyuma yaho italiki yo kuburaniraho iraboneka. Azaburana kuwa 30 Kamena 2020 gusa turashaka ko iyo taliki yegezwa imbere kuko  iyo taliki iri kera. Ikindi n’icyaha kimuhamye igihano yahabwa nti cyarenza amezi atatu none we akazaburana afunzwe atandatu niho duhera tuvuga ko ari akarengane kuko ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera.”

Dr Kayumba yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe mu mpera z’umwaka wa 2019  akurikiranyweho ibyaha birimo gusinda ku mugaragaro, ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Depite Habineza avuga ko Dr.Kayumba shobora kuzahanwa birenze icyaha yakoze

Nyuma yo gufatwa yakorewe dosiye yoherezwa mu bushinjacyaha, ashyikirizwa urukiko ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Kuwa 31 Ukuboza 2019 nibwo Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zemeza ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze, bityo rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Exit mobile version