Nimuhorane Imana !
Iyicwa rya Kizito ntabwo ari bwa buzirampuhwe batumenyereje, ntabwo ari bwa bugome bw’ibihekane buvugwa na Barafinda. Iyicwa ry’uyu muziranenge Kizito ririmo ubutumwa buhanitse Kagame yongeye guha Abanyarwanda twese.
Iri nyongwa rishyizweho umukono (meurtre avec signature) rigamije gutera igishyika cyinshi uwo ari we wese wahirahira avuguruza Kagame. Kuva ku cyumweru benshi muri mwe mwarambwiye ngo “aratumara ntihazasigara n’uzabara inkuru”. Mwakabimenye se nyine!
None se ye, twemere twese dutege amajosi peeee? Oya. Dore igikwiye : duhagurukire rimwe tumuhangaare murebe ko imbere y’imbaga adahita aba ubusa. Nimuhaguruke twirwaneho dore urupfu rwaje.
Dr Biruka, 19/02/2020