Amakuru agera k’ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ihame aremeza ko Paul Kagame yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira I Kinshasa ejo tariki 21 Mutarama 2019. Urwo ruzinduko byari biteganijwe ko Paul Kagame azajyana I Kinshasa na Perezida w’Afrika y’Epfo, Perezida wa Angola, Perezida wa Tchad na Perezida wa Namibia.
Uko gusubika uruzinduko kw’abo ba Perezida bije nyuma y’aho Antonio Guterres Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, tariki 18 Mutarama 2019 yari yamaganye uburyo Paulo Kagame yivanga mubibazo bya Congo yamagana Itangazo Paulo Kagame yitiriye Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika usaba ko Komisiyo y’amatora muri Congo atatangaza uwatsinze amatora bya burundu. Bwana Antonio Guterres yari yatangaje ko ari agatsiko k’inshuti za Kagame zateranye bakabyitirira ko ari itangazo ry’abaperezida bose ba Afrika.
Nubwo Paulo Kagame yari yateye ubwoba Leta ya Congo kudatangaza uwatsinze, Urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga muri Congo rwaraye rutangaje bidasubirwaho ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora.
Abaperezida bamwe Paulo Kagame yari yizeye ko bazajyana iKinshasa bahise bamutaba mu nama kuko bahise bemeza binyuze mumuryango ubahuza wa SADEC bakemeza ko bemeye kandi bashimiye Perezida mushya Felix Tshisekedi. Ibyo bikaba biri muri bimwe bitumye Paulo Kagame atakigiye I Kinshasa ejo tariki 21 Mutarama 2019.
Twari dufite amatsiko y’ukureba uko abanyecongo bari kuzamwakira none ntakigiye.