Perezida wa Guverinoma yu Rwanda ikorera mu buhungiro Padiri Nahimana we n’abamwe muba Minisitiri bagize leta ahagarariye akomeje uruzinduko rwe muri Amerika. Ejo akaba yari muri US Congress aho yakiriwe na Senateri Ted Cruz n’abandi ba senateri barimo John McCain.
Uyu munsi Padiri Nahimana n’abagenzi be bakaba bakiriwe muri minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahaga muri Amerika (State Department). Ubwo Kagame akomeje kwica, gushimuta no gufunga abanyarwanda ataretse n’abongereza niko, Padiri Nahimana, Perezida uyoboye leta imurwanya ikorera mu buhungiro akomeje guhura n’abategetsi b’ibihugu bikomeye agenda abasobanurira amabi leta ya Kagame ikomeje gukorera abanyarwanda n’ibihugu byo biyaga bigari.
Tuzakomeza kubagezaho uku uruzindiko rwa Perezida wa leta ikorera mu buhungiro rurimo kugenda. Hagati aho ifoto iri hasi aha irakwereka Padiri Nahimana n’abagenzi be ubwo bari bamaze kwakirwa n’abayobozi ba Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika:
Francis Kayiranga