Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo kubona ko gutera abanyarwanda za Gerenade twabivumbuye, Kagame n’agatsiko ke barashaka kurimbura imbaga y’abanyarwanda bitwaje ibitero balinga bya Al Shabab!

 

U Rwanda ngo rwaba rugiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba. Polisi y’u Rwanda iraburira abatuye umujyi wa Kigali cyane cyane abakorera mu mazu maremare ko baba bagiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba by’imitwe igendera ku matwara akaze ya kisilamu. Ba nyiri izi nyubako bakaba basabwa kuba maso no gukaza uburyo bwo gusaka abazinjiramo.

Igipolisi cy’u Rwanda kiravuga ko gifite ibimenyetso ko umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali ushobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba.

Mu masomo y’umunsi umwe bamwe mu bayobozi mu mujyi wa Kigali, abafite inyubako ndende n’abashinzwe kuzirindira umutekano, polisi yababuriye ko bagomba guhora bari maso batazatungurwa n’ibyo bitero bishobora guturuka ku bagendera ku matwara y’idini ya Isilamu.

Umutwe wa Al Shabab ukekwaho kuzagaba ibitero mu Rwanda
Ibisobanuro by’igipolisi cy’u Rwanda mu masomo cyahaye ba nyir’inyubako z’imiturirwa n’abazicungira umutekano birumvikanisha nta shiti ko ari ukubaburira ko umunota ku wundi bashobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Kigali.
Igipolisi cyasobanuye ko ibyo bitero by’iterabwoba bishobora guturuka ku banyarwanda binjiye mu mitwe igendera ku matwara mitwe ya Kiyisilamu irimo Al shababu, leta ya Kiyisilamu, Al Qaeda na Boko Haram.

Igipolisi nticyagaragaje imyirondoro y’abo cyafashe ariko Cyavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka cyataye muri yombi umusore w’imyaka 20 I Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda aje kuneka aho abayisilamu bagenzi be bafatiwe mu mwaka ushize.

FILE — In this file photo of Thursday, Oct. 21, 2010, al-Shabaab fighters display weapons as they conduct military exercises in northern Mogadishu, Somalia. When Somalia’s al-Qaida linked rebels withdrew from their bases in the capital last month, a host of explanations were offered: being outgunned or out of cash, splits in the movement, a devastating famine in their strongholds. Added to those woes was a problem familiar to politicians the world over: tax collection.(AP Photo/ Mohamed Sheikh Nor/ File)

Nakumat yo muri UTC imwe mu mazu ashobobora kwibasirwa n’ibi bitero
Igipolisi kivuga ko uwo musore yatumwe n’umutwe wa Al shababu kandi yemeje ko wamuhaye imyitozo ya gisirikare kuko bashaka kwihimura ku butegetsi bwafunze abayisilamu 46 bazira ko bagendera ku matwara ya Kiyisilamu.

Igipolisi kivuga ko nyuma yaho gato cyafashe undi musore w’imyaka 26 wemeza ko na we yatojwe na Al shababu. Mu makuru batanze ngo bavuze ko bari baje gutegura aho bazahera bagaba ibitero.

Mu bisobanuro bya polisi abo basore bombi bemeje ko bagombaga gucurira umugambi mu musigiti uri hafi y’ibiro by’umujyi wa Kigali, barangiza bakazagaba ibitero ku isoko rya Nyarugenge n’inyubako zikoreramo Nakumatt. Izo ni UTC yahoze ari iy’umunyemari Tibert Rujugiro na Kigali City Tower.

Ni ho igipolisi gihera cyemeza ko u Rwanda na rwo ruri ku rutonde rw’ibihugu bishobora kugabwaho ibitero nk’uko byasobanuwe na ACP Denis Basabose ushinzwe kurwanya iterabwoba mu gipolis cy’u Rwanda.

Kubera izo mpamvu zose igipolisi cyasobanuye kizishingiraho gisaba abarinzi b’inyubako cyane inshashya ziri kuzura gufatanya na ba nyirazo ko bakaza ingamba mu mutekano bahereye ku bikoresho byabo bifashisha mu gusaka abazinjiramo.

Nkindi Alpha

imirasire.com

Exit mobile version