Icyerekezo 2020 na 2050 mu mutima w’umwiherero wa 14 w’Abayobozi bakuru b’igihugu. Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’u Rwanda uzongera kubera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, kuva tariki 25 Gashyantare kugera kuwa 1 Werurwe 2017, wibande ku cyerekezo 2020 na 2050 n’izindi gahunda zo gusigasira ibyagezweho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gusobanura imwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 3 Gashyantare 2017, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yasobanuye ko iminsi umwiherero wamaraga wongerewe kugirango abayobozi babone umwanya wo kuganira ku ngingo zirimo ibyerekezo by’igihugu.
Yavuze ko Abayobozi bakuru b’Igihugu bazaganira kuri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma yerekeza ku musozo, icyerekezo 2020 no gutekereza ku cyerekezo 2050.
Yagize ati “Ni ukureba aho tuvuye n’aho twerekeza, ibyo twagezeho n’impamvu zabyo ariko twibanda ku byiciro byose kugira ngo ibyo twagezeho bidasubira inyuma ndetse tunateganya uko twakwigira kuko inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka.”
Muri uyu mwiherero ikizibandwaho ni ukwisuzuma ku cyerekezo 2020, gutekereza ku mishinga minini ya leta yatangiye n’uko yakomeza itagize ibibazo no kwigira kw’Abanyarwanda kugira ngo iriya mishinga idasubira inyuma.
Hazanarebwa ku gutanga serivisi mu baturage hagendewe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, gahunda zo gukura abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi no gusuzuma imikorere mibi yabayemo.
Izareba kuri gahunda y’ubuhinzi hafatwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hafatwe n’ingamba zo kwihaza mu biribwa, imiturire ihendutse ku Banyarwanda no kwagura imijyi cyane cyane iya kabiri kuri Kigali.
Abayobozi bazaganira ku bucuruzi n’inganda hitabwa ku kongera ishoramari, ibikorerwa mu gihugu ndetse na gahunda zitagezweho neza muri EDPRS II.
Gukoresha ikoranabuhanga mu kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu, amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo by’ikoranabuhanga na byo bizitabwaho.
Umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuwa kuwa 12 ukageza kuwa 14 Werurwe 2016, wafatiwemo imyanzuro igera kuri 14, Minisitiri Mugabo akavuga ko kugeza ubu 75% yashyizwe mu bikorwa, itatu ikaba igikorwaho ku buryo ku munsi w’umwiherero bishobora kuba bigeze kuri 95%.
Icyerekezo 2050 ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 13 y’Umushyikirano yabaye ku wa 21 na 22 Ukuboza 2015, kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ejo bashaka, hunganirwa ibyagezweho mu cyerekezo 2020.
Muri icyo cyerekezo, biteganyijwe ko Umunyarwanda azaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka, buri wese afite ubuzima bwiza, agerwaho n’amazi meza, amashyanarazi ahagije kandi ahendutse, serivisi zose z’ubuvuzi zaranogejwe agerwaho n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’icyo gihe.
Ibikorwa remezo bizaba biteye imbre, ubweikorezi mu Rwanda bumeze nk’ubwo mu bihugu byateye imbere n’ibindi.