Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo kubona ibyabaye kuri Musoni Kabarebe asigaye avugishwa -> FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yagaragaje ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda nta ntege usigaranye uretse ingengabitekerezo ya Jenoside gusa, ko n’uwayiha akarere kamwe k’u Rwanda ntacyo yakwimarira.

Minisitiri Kabarebe yabigarutseho ku wa Mbere, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu bakozi ba RSSB nyuma y’ikiganiro yabahaye, cyibanze ku rugamba ingabo zari iza RPA zarwanye mu guhagarika Jenoside.

Uwo mukozi yamusabye ubutumwa bwihariye yaha umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abarwanya Leta.

Minisitiri Kabarebe yagize ati “N’uwaba ayifite yayikoresha ku mpamvu zindi ariko ntiyayikoresha avuga ngo yakongera kuzayobora iki gihugu. Ntabwo byashoboka kuko RPA y’abasirikare bake cyane yarwanye n’icyo kintu.”

Kabarebe yasobanuye ko kuba Ingabo za RPA zari ziganjemo urubyiruko rudafite ubumenyi buhagije bwo kurwana zarabashije gutsinda, byazisigiye isomo rikomeye n’imbaraga zihariye ko zidashobora gutsindwa.

Ati “Hari n’abandi bari mu mashyamba aho muri Congo babi cyane badafite n’icyo bamaze. Abari muri Congo ntacyo bamaze, n’uwaza akababwira ngo tubahaye akarere kamwe, muze murye muhamare icyumweru hanyuma turwane, ntibadushobora. Ntacyo bamaze, hari abari mu Bufaransa bigiyeyo gutwara indege b’igitangaza, ariko icyo gifaransa cyose cyirirwa mu mashyamba ya Congo bacukura amajeri. Nta kindi bamaze. Ibyo by’ingengabitekerezo nubwo bimaze iminsi byaka ariko nyuma ya Jenoside no kuyihagarika kugira ngo hazabe indi biragoye.”

Kabarebe yavuze ko abatekereza ko igihe kizagera Ingabo z’u Rwanda zatsinze FDLR zigasaza zigasimburwa n’izidafite intege bibeshya.

Ati “Birirwa bavuga ngo tuzagaruka kandi mwihangane abatwirukanye bazaba bashaje haje abandi batazi kurwana nkabo. Ibyo byose turabisoma ariko icyo bibagirwa ni uko urubyiruko rudukurikiye mu Ngabo z’u Rwanda, ntaho duhuriye nabo mu kurwana. Ntaho duhuriye na gato natwe ruduteye ubwoba! Turarubona tukibaza tuti ‘ariko twebwe buriya twari abasirikare?”

Mu bindi yavuze bigaragaza ko FDLR idashobora gutsinda harimo kuba ikifitemo ingengabitekerezo yo kuvuga ko barwanya abatutsi gusa kandi barwana n’abanyarwanda bose kuko bunze ubumwe.

Si ubwa mbere Kabarebe ahamya ko FDLR idashobora kurwana n’ingabo z’u Rwanda ngo izitsinde.
Tariki ya 4 Ukuboza 2012 ubwo Minisitiri Kabarebe na bagenzi be uw’imari n’igenamigambi ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga bagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko umutekano mu karere wifashe ndetse no guhagarikirwa inkunga, yavuze ko FDLR idashobora kumara isaha ku butaka bw’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Umwaka ushize ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano yavuze ko noneho FDLR itamara n’iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Ubwa nyuma FDLR itsindwa byari mu 2002 muri Gicurasi. Uruhare runini FLDR yatsinzwe n’abaturage bo mu Majyaruguru […] kubera ko ababyeyi nibo bafataga abana babo , akenshi bakababeshya ngo nimuze mu rugo tubahe ibiryo, umubyeyi yaha umwana w’umucengezi ibiryo, umwana yaba arimo kurya umubyeyi akamwaka imbunda, akamufata akamuzirika agahamagara ingabo ati bari hano. Nuko Intambara y’igicengezi yarangiye.”

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto n’inini.

Aba ba Ex FAR n’Interahamwe bari mu buhungiro nibo bashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALiR [Armée pour la Libération du Rwanda] nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu 2000.

Gen Kabarebe yaburiye abarota kuzatera u Rwanda ari uko abasirikare babatsinze bashaje

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Gatera Jonathan, yari yitabiriye uyu muhango wo kwibuka

Exit mobile version