Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo kuba Sogokuru dore ibyo Kagame atangiye! Col Tom Byabagamba wamurindaga yashinjwe icyaha cy’ubujura

Rwanda: Col Tom Byabagamba warindaga Perezida Kagame, yashinjwe icyaha cy’ubujura. Muri iki gitondo, Tom Byabagamba yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali mu modoka ya gisirikare irinzwe cyane, byari byitezwe ko atangira kuburanishwa ku byaha bishya aherutse kuregwa n’igisirikare cy’u Rwanda.

Bwa mbere, uyu mugabo wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, yagaragaye yambaye imyambaro y’imfungwa za gisirikare mu Rwanda. Aboneka nk’ufite intege nkeya z’umubiri.

Agejejwe mu rukiko, umucamanza yamubajije niba yemera “icyaha cy’ubujura ashinjwa”.

Umucamanza ntiyasobanuye birambuye uko yakoze iki cyaha.

Koloneri Byabagamba, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wahamijwe ibindi byaha n’urukiko rw’ubujurire, yabwiye urukiko ko icyo cyaha gishya atacyemera.

Mu kwezi kwa kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze.

Ibyo byaha igisirikare cyamureze ni ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.


Col Byabagamba yari aherutse kuregwa n’igisirikare gushaka gucika gereza


Mu rukiko yavuze ko atiteguye kuburana atunganiwe

Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu, barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye.

Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, uyu akaba ari umuvandimwe wa Mary Baine wahoze akuriye ikigo cy’imisoro n’amahoro cy’u Rwanda, Madamu Baine akaba ari umugore wa Tom Byabagamba.

Uyu munsi mu rukiko Koroneli Byabagamba yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira.

Urukiko rwavuze ko kunganirwa ari uburenganzira bwe, rutegeka ko iburanisha ritaha rizaba tariki 14/09/2020, uregwa yunganiwe.


Uru rubanza rwahise rusubikwa asubizwa aho afungiye


Imodoka ya gisirikare imutwaye irarizwe cyane


Inyuma y’imodoka imutwaye hari indi nayo imurinze, irimo abasirikare

Exit mobile version