Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo gutsindwa n’ingabo za Congo (RDC), abarwanyi ba Kagame birukiye mu Rwanda

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda. Itsinda rigizwe n’abavuga ko ari abarwanyi b’umutwe wa M23 bahungiye ku butaka bw’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017.

Iri tsinda rigizwe n’abagera kuri 30 ryinjiriye mu murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, rivuga ko rihunze imirwano y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda ribisobanura.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,Lt Col René Ngendahimana yavuze ko abo barwanyi babonywe n’umuryango wita ku mbabare (Croix Rouge) kandi ngo abafite ibibazo by’uburwayi Croix Rouge yabitayeho.

Hashize iminsi mike Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko hari ingabo za M23 zavuye muri Uganda aho zari zarahungiye zigaba ibitero ku ngabo za Leta, ndetse Congo ishinja Uganda kudakurikiza amategeko agenga ibihugu byakiriye impunzi.

Ayo makuru yamaganiwe kure na Uganda, ivuga ko ibibazo bya Congo bidakwiye kwinjizwamo Uganda.

Mu Ukuboza 2013 nibwo M23 yarambitse intwaro hasi nyuma yo gutsindwa n’ingabo za Congo zifatanyije n’iza Loni.Bamwe mu bari bayigize bahungiye mu Rwanda abandi bahungira Uganda.

Congo yakomeje ibiganiro n’abo barwanyi aho bahungiye ngo batahe mu mahoro ariko bisa n’ibyananiranye.

Makuriki.rw

Exit mobile version