Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo gusoma iyi nyandiko uwavuga ko Diane na Adeline Rwigara bazarekurwa ejo bakaburana bari hanze ntiyaba yibeshye

Abantu bemerewe gukurikiranwa badafunze hatitawe ku buremere bw’icyaha mu Rwanda. Amategeko y’u Rwanda yakuyeho inzitizi zimwe zajyaga zitangwa bigatuma bamwe mu bakurikiranweho icyaha runaka bakurikiranwa bafunze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku mategeko menshi aherutse kuvugururwa ndetse n’amashya kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ku miburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda, aho hajemo impinduka zemerera abantu bose gusaba gukurikiranwa badafunze.

Yagize ati “Ku cyaha icyo ari cyo cyose, Umunyarwanda, umuntu wese uri mu nkiko z’u Rwanda ashobora gusaba ifungurwa ry’agateganyo.”

Yakomeje asabonura ko mu biteganyijwe mu gihe umuntu akurikiranwa ari hanze, bwa mbere mu mategeko y’u Rwanda hagiyemo ko umucamanza azajya ategeka ko yambikwa akuma ku kuboko cyangwa ku kuguru, kazajya gasakuza arenze aho yabujijwe.

Muri icyo gihe, ako kuma (electronic ankle monitor/ bracelet) kamenyerewe mu mahanga, kazajya gatuma inzego z’umutekano zimusubiza inyuma ngo adacika ubutabera.

Ati “Ubundi ubushinjacyaha bwajyaga bujya ku rukiko bukavuga ngo uyu muntu nitumurekura ntituzongera kumubona, araducika.”

Nubwo hamaze kujya mu mategeko ikoreshwa ry’utwo twuma, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko igihugu kitaradutumiza kuko itegeko ryari ritarabyemera.

Yanavuze ko bitandukanye n’ibisanzwe ku byaha bikeya, ubu ushinjwa icyaha icyo ari cyo cyose ashobora gutanga ingwate agakurikiranwa adafunze.

Mu zindi mpinduka, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryateganyijemo igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ku byaha byoroheje, aho uwagikoze azajya ahabwa iyo mirimo atiriwe agezwa muri gereza.

Ariko itegeko rinavuga ko iyo icyaha gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri (1/2) cy’igihano akora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.

Mu gukumira abatoroka ibyemezo by’inkiko bakazagaruka bakidegembya, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryazanye impinduka ko ubusaze bw’icyaha bubarwa iyo umuntu agaragara.

Ubusanzwe byashobokaga ko umuntu yakatirwa, agahunga, akabara igihe icyaha cyamuhamye gisazira, akagaruka ntakurikiranwe.

Source: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-bemerewe-gukurikiranwa-badafunze-hatitawe-ku-buremere-bw-icyaha-mu

Exit mobile version