Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye. Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, yashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishaga no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n’amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.
Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite, bishimangirwa n’abanyeshuri bamunyuze imbere mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se ubushakashatsi butandukanye yagiye akorera ibigo n’inzego zinyuranye.
Acyigisha yafatwaga nk’umwarimu ubifite mu maraso, wigisha atanga ingero nta guca ku ruhande, bigatuma isomo ricengera abarigenewe. Afite Impamyabumenyi ihanitse mu by’Amahoro n’Iterambere, n’izindi mu bijyanye no gukemura Amakimbirane, Itangazamakuru n’Itumanaho.
Amaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n’ikinyamakuru cye The Chronicles birimo byinshi biba bifutse, bifite icyo benshi mu banyamakuru bita “Akagufa” kuko aba yarashe ku ngingo mu buryo busobanutse.
Gusa usibye kuba ari umwarimu w’umuhanga ushimwa na benshi, ni umuntu wakunze kwibazwaho kubera ibikorwa bitajyanye n’urwego benshi bamufataho, cyane ko yakunze kugaragara mu ruhame ka manyinya kamubashije.
Hari amashusho yigeze gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu 2018 agaragaza Kayumba yasinze yaborewe ari guhangana n’abapolisi kugeza n’aho abasabye amakarita abaranga mu gihe bari bambaye impuzankano [uniforms].
Igikorwa cyabaye rurangiza, ni aho yashatse kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yaborewe bikomeye, atera ubwoba inzego z’umutekano zikirinda ababwira ko yagishwanyaguza, ibi abikorera mu maso y’abagenzi bari baguye mu kantu kubera impagarara Dr Christopher Kayumba yari yateje.
Byatumye atabwa muri yombi mu 2019 hanyuma muri Nyakanga 2020 akatirwa igifungo cy’umwaka umwe nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.
Mu bantu babana bya hafi na Dr Kayumba baganiriye na IGIHE, abenshi bahamije ko akunda kuganzwa n’inzoga, ku buryo ashobora gukora na we ibyo atazi. Umwe yagize ati “Iyo yanyoye akunda no kurwana kuko bimaze kumubaho kenshi. Ntiwabonye uko yabazaga Abapolisi hariya Rwandex ngo muzi icyo ndi cyo?”
Hashize iminsi mike uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga atangaje ko yinjiye mu ruhando rwa politiki, atangiza ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD), avuga ko rishyize imbere impinduka zigamije iterambere mu Banyarwanda.
Uyu murongo mushya we wakuruye amarangamutima ya benshi aho mu buhamya bwanditse ku rukuta rwa Twitter n’uwitwa Kamaraba Salva, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n’umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.
Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati “Ibi bihabanye n’ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n’umutuzo w’abandi.”
Mu 2017 Dr Kayumba yashatse gusambanya umunyeshuri we
Mu nkuru ya Kamaraba ivuga ku bihe bigoranye mugenzi we yanyuzemo agira ati “Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”
Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.
Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”
Ubwo ngo yageraga mu nzu ya Dr Kayumba, yasanze asa n’uwasinze. Ati “Nagerageje kugenda ariko yari afite ingufu nyinshi. Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”
Ngo nk’umuntu wumvaga ko afite ijambo muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yibukije uyu mukobwa ko mu gihe yakwibeshya akajya kumurega, nta muntu n’umwe uzigera amwumva kubera ijambo afite mu ruhando rw’itangazamakuru n’uko ari umwe mu barimu bizerwa muri UR.
Nyuma y’umwanya munini bahanganye, uyu mukobwa ngo yagerageje kumwiyaka ariruka, kuko Kayumba atari afite imbaraga zatuma amwiruka inyuma, asaba umukozi we wo mu rugo kumuhagarika, amubwira ko ngo uwo mukobwa hari ibintu yibye.
Umukobwa ngo yagerageje kumvisha umukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe yibye, ati “Nsuka hasi ibintu byose nari mfite mu gikapu mu kwereka uwo mukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe mpisha hanyuma nihutira kubisubizamo vuba nkiza amagara yanjye.”
Akomeza ati “Ibitutsi na telefoni ze yasinze ntibyahagarariye aho. Nagiye ku ishuri mbimenyesha uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph ariko ntabwo byari byoroshye cyane ko ntari mfite ikimenyetso na kimwe cyo kwerekana.”
Uyu mukobwa yavuze ko yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda afite icyizere ko azashyigikirwa ndetse agafashwa ariko byarangiye aciwe intege. Ati “Uko imyaka yagiye iza nagerageje kwibagirwa ibyabaye ariko ibintu nk’ibyo ntibijya bisibangana.”
Ati “Ukuri kubabaje ni uko biba. Abakobwa benshi birangira baguye mu mutego w’abagabo nka Kayumba bakoresha nabi ububasha bafite. Ibyabaye birahagije. Ubu mfite imbaraga zo kuvuga ibyabaye kubera ko byaba bibabaje kurushaho kubona abakobwa bamburwa ahazaza habo n’abantu bagakwiye kuba bazi byinshi. Ihohoterwa ryo ku mubiri ariko ihohoterwa ryo mu mitekerereze n’amarangamutima rirakomeye kuritahura kandi naryo rirangiza.”
Kaminuza yemeye ko iki kibazo ikizi
Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yemereye IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.
Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba Christophe) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”
Njuguna yavuze ko atigeze agira icyo abaza Kayumba ku bijyanye n’iki kibazo ngo kuko atari akijya ku ishuri kandi atanitabaga telefoni.
Ati “Oya ntabwo twigeze tuvugana kuko ntigeze mpura nawe kubera ko atitabaga telefoni, ntiyansubizaga ariko naganiriye ibi n’abakoresha banjye mbasaba kumuvugisha ariko sinzi niba barabikoze.”
“Ibiganiro twagiranye n’abakoresha banjye ni ibyo mu magambo ntabwo nigeze mbandikira kuko nateganyaga guhura nawe gusa ntiyigeze yitaba telefoni yanjye cyangwa ngo aze.”
Njuguna yavuze ko ubwo yongeraga kubonana na Kayumba bataganiriye kuri iki kibazo ngo ahubwo bavuze ku bindi bijyanye n’imyitwarire mibi yari asanzwe agaragaza muri kaminuza.
Ati “Ubwo nabonaga amahirwe nyuma twaganiriye ibindi bibazo bimwerekeyeho kuko twari dufite ibindi bibazo byinshi bimwerekeyeho ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’imyitwarire.”
IGIHE yagerageje guhamagara Kayumba ku murongo wa telefoni, ariko inshuro ebyiri zose twamuhamagaye ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyigeze abusubiza.
Hashize imyaka igera kuri itatu ku mbuga nkoranyambaga hatangiye inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa. Ni ibikorwa byatumye benshi mu bakora ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina batamazwa, abandi batabwa muri yombi barafungwa.
Uwavuzwe cyane ku Isi ni Harvey Weinstein wari umunyemari washoye mu bijyanye na sinema wahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina agakatirwa gufungwa imyaka 23. Hari kandi n’umuhanzi w’ikirangirire w’Umunyamerika R Kelly na we washinjwe n’abagore ndetse n’abakobwa benshi kubafata ku ngufu ndetse no kubakoresha ibikorwa byinshi ku gahato.
No mu Rwanda naho iyi nkubiri yarahageze, maze abakobwa benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza abagabo mu ngeri zitandukanye babahohoteye, gusa Polisi y’Igihugu yakunze kubasaba ko bajya bakoresha imbuga nkoranyambaga neza bakirinda ibisa no gusebanya ahubwo bagatanga ibirego mu nzego zikwiriye.
Mu butumwa bwa Kamaraba, yavuze ko umukobwa wahohotewe na Kayumba yamaze gutanga ikirego muri RIB.
Source: Igihe.com