Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo gushimuta Umuhoza Jacqueline, RIB ya Kagame iramubeshyera kuba intasi

Umuhoza Jacqueline

RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho ubutasi. byatangiraga kuvugwa, uru rwego rwabwiye IGIHE ko rugikusanya amakuru, ko nihagira icyo rumenya, ruza kumenyesha itangazamakuru.

Ahagana saa sita z’ijoro, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko Umuhoza Jacqueline yatawe muri yombi ku gicamunsi akurikiranyweho ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi.

Uburyo ibi byaha Umuhoza akekwaho yabikozemo n’igihe yabikoreye ntibyigeze bitangazwa kuko ngo bikiri mu iperereza.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu uhamwa n’ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi ari umena ibanga rya Leta abishaka, ku buryo ubwo ari bwo bwose kandi agendereye kugirira nabi Repubulika y’u Rwanda ; ushakisha ibanga rya Leta akaribona, abigiriye kurimena; wangiza ikintu cyose kibitsweho ibanga rya Leta cyangwa ureka undi akacyangiza, agamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu; ufite uburenganzira bwo kumenya ibanga rya Leta akarikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

Ni umuntu kandi umenera utabigenewe ku bwende bwe, ibanga rya Leta yaheshejwe cyangwa yamenyeshejwe ku bw’umurimo ashinzwe cyangwa inshingano yahawe; ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta y’amahanga, umutwe wa politiki, umuryango, inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa akawugirana n’ubakorera ashaka kumena amabanga ya Leta; ukora ibikorwa by’ubugambanyi agambiriye kugirira nabi ubwirengere bwa Leta y’u Rwanda, umubano wayo n’amahanga cyangwa ubukungu shingiro bw’igihugu;.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 kugeza ku myaka 15.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe ku bw’ububuraburyo, ubushishozi buke cyangwa uburangare, igihano kiba mu gihe cy’intambara, igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu.

Muri iri tegeko, amabanga ya Leta ni igikorwa cyangwa ibintu byose, ubumenyi, inyandiko izo ari zo zose aho zaba ziri hose cyangwa ibisobanuro bibujijwe n’amategeko kubera akamaro ko kurengera igihugu.

Source: Igihe.conm

Exit mobile version