Itorero rya Dr Paul Gitwaza muri iyi minsi ryibasiwe n’akaga gakomeye karimo gucikamo ibice (Kwicomokora), kutumvikana, kutizerana, amanyanga, no kwikanyiza ibi akaba ari bimwe mu bitumye iri torero risa nirigeze aharindimuka.
Zion yatangiye neza
Bamwe bavuga ko Zion Temple (Itorero rya Dr Gitwaza) yatangiye mu mwaka wa 1995, abandi ngo ni mu 1996 abandi mu 1999.
Dr Gitwaza amaze kubwirwa n’Imana ko agomba kuvuga ubutumwa mu Rwanda no guhumuriza abanyarwanda, byatumye ava i Nairobi aza kuvuga ubutumwa mu Rwanda, ibyo gukomereza muri Amerika birangirira aho.
Dr Gitwaza wasengewe na nyakwigendera Rév. Andrée Kajabika, ageze mu Rwanda yakiriwe na Bishop Dieudonne Vuningoma ndetse na Shumbusho kuko ni bo bari bafite amafaranga.
Icyo gihe Bishop Vuningoma yari umukuru w’umurimo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi nyuma aza gushingwa kuyobora ishami ryo kurwanya magendu mu gihugu, mu gihe Shumbusho yari umukozi wa BRD ariko bose bitangira umurimo.
Bishop Muya umuturage wa Kisangani yamenyanye na Dr Gitwaza w’i Minembwe kubera kwigana i Kisangani.
Shumbusho wakoraga muri BRD (Uba Arusha) yagize umutima wo gutiza Dr Gitwaza icyumba cyo gusengeramo, ari ni ho abasore bose babaga uretse Gitwaza waje guhita ashaka akahasiga Claude Djessa, Kaberuka, na Gu waje gusubira Kinshasa.
Abenshi mu bafashaga Gitwaza birirwaga mu cyumba cy’amasengesho iruhande rw’Alpha Palace Hotel ahari akabari kitwa Agence de Pub ahitwa muri cave kuko ari ho basengeraga.
Bavuye muri Kave (Cave) bajya gusengera mu kibanza cya Pemba na Majyambere Silas
Abakirisitu bamaze kuba benshi batagikwirwa muri kave aho basengeraga, barahavuye bajya gusengera mu kibanza kinini cyari imbere y’igaraje iri iruhande rwa sitasiyo ya lisansi imbere y’Alpha Palace.
Ikibanza cyari icy’umukongomani witwa Pemba afatanije n’ umunyarwanda w’umuherwe Majyambere Silas uba mu Bugande. Icyo kibanza Gitwaza yakirukanwemo asubira muri kave. Mbibutse ko Afurika haguruka ya mbere yabereye muri kiriya kibanza.
Aho Zion Temple ikorera, yaje kugura aho isengera biturutse ku cyamunara y’ikibanza cya Sagatwa, hagurwa miliyoni 16 n’igice ariko hatanzwe miliyoni y’amafaranga yahawe umukomisiyoneri wari washatswe na pasiteri Joel Sengoga, ayo mafaranga nta busobanuro yigeze atangirwa.
Dr Gitwaza yasengewe na Kajabika se umubyara nyuma y’igihe gito hasengerwa Bishop Vuningoma, Bishop Claude Djessa, Kaberuka, Bishop Muya, Gu na Bishop Safari.
Shumbusho wafashije Gitwaza cyane akajya amuha amafaranga uko bishoboka, yabonye akazi Arusha muri Tanzaniya ahashinga Zion Temple afashijwe n’umurundikazi Francoise Ngendahayo waje kuva Tanzaniya agasubira mu Burundi ari nabwo yagizwe minisitiri muri icyo gihugu.
Uko umwuka waje kuba mubi muri Zion Temple
Joel Sengoga yatanze miliyoni y’amafaranga ari muri gahunda zo gushaka aho Zion Temple ya Gitwaza izajya iteranira ariko ayo mafaranga ku babizi afatwa nka ruswa yatanzwe aho kuba aya komisiyo.
Felix Ngando, Emile Charles Ngendahayo na Gakunde Felex bari bagize komite ya Zion Temple, ariko habamo amakimbirane kuko Ngando yategetse ko na we yasengerwa ku ngufu.
Bitangira Gitwaza yavugaga ko nta rindi shami azafungura ngo niko Imana yamubwiye kandi ngo atazarenza abakirisitu 200.000, ariko abonye abakirisitu n’ubushobozi bimaze kwiyongera, yambutse inyanja.
Shumbusho yashatse kwamburwa na Gitwaza Zion ya Arusha ariko arayimwima ayiyandikishaho, kuko atagombaga kugaruka mu Rwanda kubera ko akazi ke kari karangiye ataza ngo abe umushomeri.
Urusengero rwa Rwamagana rwatangiwe n’umuntu umwe amaze kurwubaka, Gitwaza ashaka kurumwaka ashyiraho Kalisa wahoze ayoboye isosiye ishinzwe umutekano nyuma yo kuva mu gipolisi, akaba ari yo ntandaro y’ibyabayeyo ngo bashakaga gutwikisha Gitwaza lisansi ndetse bamwe bagafungwa kubera ko yashakaga kubanyaga urusengero kandi nta kintu yabafashije ajya kurishinga. Ngo nta n’ibati yabahayeho mu kuyubaka.
Zion Temple ya Kinshasa yayatse Boudouin na ba Muya. Bishop Bienvenu Kukimunu yageze mu Burayi aherekeje umuntu wari waje muri Afurika Haguruka aturutse i Burayi akaza gupfira mu Rwanda. Bishop Bienvenu yari ashinzwe ivugabutumwa akaba ari yo mpamvu yaherekeje umurambo, uko niko yageze i Burayi.
Ageze i Burayi abakristo bamusaba ko bakodesha ahantu akabigisha nk’ukwezi, agumayo gutyo. Hashize imyaka nk’ibiri umugore we yahise abona ibyangombwa amusangayo bagumayo. Bishop Bienvenu ni we wishingiye Zion Temple, Gitwaza utarabigizemo uruhare nkuko amakuru abivuga, aramutereta iramwitirirwa.
Inama yabereye kuri Amani Guest house Kicukiro yateraniyemo abashumba bakuru ba Zion, na we yari yayijemo cyane ko Gitwaza yari yamaze kwirukana abo bakoranaga bose, Bishop Bienvenu asubiye i Burayi ahita ahindura izina rya Zion ndetse n’abakirisitu bose baramukurikira, akaba ari ikintu gihangayikishije Dr Gitwaza kugeza ubwo anabyiyandikira kuri facebook.
Bishop Belge yifunguriye itorero Denmark Gitwaza amusaba ko yayita Zion Temple, ariko na yo ngo ntikiri mu maboko y’umushumba mukuru wa Zion ku isi nkuko bijya bivugwa.
Amakuru avuga ko Dr Gitwaza yaciye gutumira abavugabutumwa bakomeye mu giterane cy’ Afurika haguruka. Uje muri Afurika Haguruka ntagaruka. Pasiteri Boucher w’umutanzaniya uba Canada uhafite itorero akaba afite n’uruganda rukora Guitar yashwanye na Gitwaza ku mpamvu nkishakisha.
Amfaranga yo gutangiza Bank ya Authentique yarariwe
Mu iperereza nakoze, abakirisitu basabwe gutanga ibihumbi maganabiri nk’umugabane shingiro (200.000 frs), mu nama bakoraga basabaga ko umugabane shingiro washyirwa ku ku bihumbi 50, Gitwaza arabyanga.
Icyo abakirisitu bakoze, batanze imigabane bageza kuri miliyoni 260 kandi BNR yarabasabaga kuba bafite nibura miliyoni 300. Miliyoni 40 zarabuze bituma Gitwaza avuga ko bakwiye kugura inzu Nyarutarama yari yashyizwe ku cyamunara ibya banki bikarangirira aho. Amakuru avuga ko igurwa ryayo abakirisitu batarimenye kandi igurwa mu mafaranga yari ateganijwe gutangiza banki, nyuma iragurishwa amafaranga asubizwa bamwe abandi kugeza ubu ntibarayahabwa.
Ibi byakuruye amakimbirane bituma Dr Gitwaza asaba imbabazi anategeka ko bakongera bakayigurisha. Abantu bazwi mu itorero basabye ko basubizwa amafaranga yabo, barayasubizwa abandi barimo batazi kwivugira barayahombye.
Umukobwa uzwi ku izina rya Mutima utuye i Gikondo yasabye ko yakwishyurwa miliyoni imwe yatanze nk’umugabane kugira ngo hatangizwe banki ariko ntarayahabwa kimwe n’abandi badashoboye kwivugira.
Amakuru avuga ko Gitwaza akorana na Pasiteri Joseph Nsanurwimo wahoze ayobora itorero rya pantekoti mu Rwanda mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse akaba yaranayigizemo uruhare.
Iby’iyi nkuru bigaragara mu nkuru ya Televiziyo RTBF ikorera mu Bubiligi, yakozwe n’umunyamakuru witwa Marianne Klaric. Iyo nkuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Les génocidaires sont parmi nous” bisobanura ngo “Abakoze jenoside bari muri twe”
Ubutaha nzabagezaho inkuru igaragaza imishahara yahabwaga ababishopu bo muri Zion Temple, n’uburyo Bishop Vuningoma yaje kuvuga ko aba Bishop muri Zion Temple bagomba guhembwa umushahara ungana na Miliyoni buri kwezi.
Nzanabagezaho uko muri Zion Temple hari hagiye gukurwaho Dr Gitwaza mu ibanga rikomeye n’abari babiri inyuma bose ndetse nuko Radio Authentique yo yari yaramaze guhabwa izina Power Radio, iyi na yo bari bayambuye Gitwaza kabaye………
via #KAYITARE Jean
Morgan Reuben