Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yo gufunga BBC Gahuza, leta ya Kagame irashaka no kuniga ibitekerezo binyura kuri mudasobwa

Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, ubu yakamejeje ngo umunyamakuru ufite ikinyamakuru gikorera kuri murandasi uzongera gutuma hari igitekerezo cy’abasomyi gitambuka atakinyonze kandi kinemga leta ya Shebuje Paul Kagame yiyemeje kumutanga akamanikwa!

Ejo tariki ya 24 Gashyantare 2017 nibwo uyu Mbungiramuhigo yarimo yivovota ku maradiyo ko abanyamakuru ngo batanyonga ibitekerezo yita ibisenya cyangwa ngo ibirimo ingengabitekerezo yo kudakomera amashyi Inkotanyi ngo bagonba kubabwa.Ibi bisobanuye ko buriya ya ntambara Perezida yari yarashinze intore zikayinanirwa yo guhangana mu bitekerezo muri social media yabananiye none umujinya bagiye kuwutura abanyamakuru ngo batazanyonga ibitekerezo bitangwa ku nkuru baba banditse bidasingiza Kalinga!

Tega amatwi nawe ibyo Peacemaker Mbungiramihigo yatangarije Ijwi ry’ Amerika – VOA

Iyi ntambara yo kurwanya abatanga ibitekerezo bitandukanye n’amatekinika y’Inkotanyi inyujijwe kuri uyu muzindaro wazo Peacemaker Mbungiramihigo kuva ejo ikimara gutangaza wahise utangira gushyirwa mu bikorwa ,usibye ibinyamaukuru byandikirwa kuri interineti ubu imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane nka Facebook z’abatavugarumwe na leta ya Kigali bari imbere mu gihugu zo ejo zahise zifungwa.Ngirango abakurikiye mwabonye ko ubu urubuga rwa facebook rw’umugabo wakundaga kuduha amakuru y’ibibera mu gihugu akaba no mu Ishyaka FDU INKINGI Bwana Boniface Twagirimana kuva ejo urubuga rwe rwahise rufungwa kuburyo ubu abagerageje kurusura bose byabayobeye ndetse bamwe bagirango hari ikindi kibazo yagize ariko abamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa yabitabye ababwira ko nta kibazo afite ariko ababwira ko urubuga rwe koko kuva ejo rwafunzwe n’abantu atabashije kumenya kuburyo nawe ubu ngo atabasha kurwinjiramo.

Ikigaragara rero nuko uko iminsi iri kugenda yicuma Inkotanyi zikabona ko birimo kugenda bizishyuhana kandi izi mbuga nkoranyambaga zikaba zarahindutse uruvugiro rw’abatabasha kubumbura umunwa kuburyo na babandi bitwa intore abenshi iyo barujeho nabo basukaho akababaro kabo ariyo mpamvu impuruza ya Paul K ku ntore ngo zizeho guhangana byananiranye none ubu umuti ni ukuzifunga no gufunga abatabafasha kunyonga ibitekerezo bya Rubanda. Mbese muri make uko twegera ya kinamico y’amatora niko abacurambwenge b’inkotanyi barimo guhanyanyaza ngo barebe ko bahagarika inkubiri ya rubanda hakiri kare.

Mama se uyu muteruzi w’ibibindi PeaceMaker Mbungiramihigo uru rugamba bamushoyemo azarutsinda?Nirumunarira se azabigenza ate aho ntibazamwubikira imbehe na cyane ko akazi ke nubundi kari ako kuniga itangazamakuru none ashaka no kunigira rubanda ku mbugankoranyambaga.

Reka tubitege amaso.

Source: Urubuga rwa Facebook ya Abatabibona Muratubabaza

Exit mobile version