Ubwo Evode Uwizeyimana yirirwaga avugira kuri za radiyo Kagame ajya yita “Ibiradiyo” nka Radiyo Itahuka na BBC Gahuza hari ikintu yavuze ariko iyo ugikozeho isesengura usanga yaravuze ukuri kwambaye ubusa. Ibi Evode yavuze bisa nuko abanyarwanda benshi bitwara iyo hagize umuntu wicwa na DMI ya Kagame. Evode yagize ati: “Abahutu babeshya Kagame ko bamukunda nawe akababeshya ko aziko bamwanga. None abanyarwanda muri rusange ndetse n’imiryango yabatakaza ababo bishwe na leta ya Kagame basa nkabakurikiza ibyo Evode Uwizeyimana yavuze.
Muri macye iyo hagize uwo Kagame na DMI ye bahitana, polisi ye iratubeshya ku manywa y’ihangu ariko noneho nawe abanyarwanda n’ imiryango yiciro ababo tukamubeshya ko twemera ibyo polisi ye yatubeshye. Nta warondora abo Kagame na DMI ye bamaze kwica ariko tutagiye kure mukomeje kumva ibyo bakomeje kutubeshya ku rupfu rwa Me. Nzamwita Toy. Nyuma y’urupfu rwa Me Nzamwita urugaga rw’abavoka rwahise rutera hejuru rwgiza nkana ko rutazi ubiciye ariko basaba polisi ya Kagame gukora iperereza maze vuba na bwangu bakavuga ukuri kuby’urupfu rwa Me Nzamwita.
N’ubuswa bwinshi basanganywe, polisi ya Kagame yiyibagije ko kwica amategeko y’imihanda bidahanishwa igihano cyo gupfa maze irihanukira ishinyagurira umuryango wa nyakwigendera itubwira ko nta kundi byari kugenda uretse kurasa mu kico Me Nzamwita. Uruzi niyo iyi ngirwa polisi inigiza nkana maze ikatubeshya ko itari igambiriye kurasa mu kico Me Nzamwita? Kandi niba mwibuka neza ibi byo kuvuga ko nta kundi byari kugenda uretse kumurasa, byabaye polisi imaze kurira amarira y’ingona babeshya abanyarwanda ko bababajwe n’urupfu rwa Me Nzamwita.
Reka tugaruke ku rupfu rwa Me Toy Nzamwita aho uko polisi ifunguye umunwa arinako abantu dukomeje kwibaza ibibazo byinshi polisi itarashobora gusubiza. None se ubundi umupolisi warashe Me Nzamwita yitwa nde? Ese ko polisi itigeze itwereka ifoto yiyo modoka ya Me Nzamwita, twabwirwa niki ko bamurasiye aho batubwiye cyangwa ko batamukubise agafuni nkuko babigenje kuri Rwigara maze bakatubeshya ko bamurashe?
Ikibazo gikomeye abantu bakomeje kwibaza kandi nanjye ntafitiye igisubizo niki: Ese Me Nzamwita Toy yaba yarazize iki? Hari abantu numvise bavuga ko yaba azize zimwe mu manza zikomeye yari afitemo uruhare cyane cyane zirimo ibikomerezwa muri leta ya Kagame bishaka kwiba bumwe mu butaka bwiza mu Rwanda ku ngufu. Ibi birashoboka ariko hari n’ibindi byinshi umuntu yakeka uyu nyakwigendera yaba azize. Birashoboka ko byaba bifitanye isana n’amatora yegereje cyangwa se amabanga yaba yari afite Kagame na DMI ye batashakaga ko asohoka.
Me Nzamwita Toy si uwambere bivuganye kandi sinuwanyuma kuko abantu bagiye gupfa muri aya mezi 6 ari mbere ari benshi, gusa ntihazagire uwemera ibyo bazajya batubwira bamaze kubica kuko nta wundi ubica uretse Kagame na DMI ye. Ese ko hamaze gupfa benshi mwari mwumva hari ikiva muri za anketi baba bakoze cyangwa mubyo baba batubwiye? Nawa mushoferi batubeshye ko ariwe wagonze Rwigara akijyana muri polisi ntituzi uko byamugendekeye. Genda Rwanda waragowe!
Tega amatwi amakuru k’urupfu rwa Me Nzamwita kuri Radiyo Ijwi ry’ Amerika:
Caroline Nyiraneza
Nyarutarama, Kigali
Rwanda