Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yishimutwa rya Nzeyimana Zacharie, imirambo y’abana be yabonetse ireremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Kivu.

Nzeyimana Zacharie, yikoreraga kugiti cye, akaba yari afite Pharmacie mu Karere ka Rusizi umugi wa Kamembe.

Igihe abarwanyi b’umutwe wa FLN bagabaga ibitero mu nkengero za Nyungwe yaje gushinjwa gukorana na FLN no kubagemurira imiti kubera urwango n’ishyari by’ingoma ya FPR.

Yafashwe ku manywa y’ihangu na Police, ivuga ko igiye kumubaza, ariko kuva icyo gihe ntiyigeze yongera kuboneka cg ngo Police igaragaze aho yamufungiye, amezi n’amezi arihiritse.

Yashakanye na Dusenge Jeannette, akaba ashinzwe imirimo y’inama njyanama mu Karere ka Nyamasheke kdi bakaba bari bafitanye abana babili. Uyu mugore yageze ahashoboka hose kugira ngo amenye irengero ry’umugabo we.

Igihe yageraga kwa Kabarebe, yamuteze amatwi yitonze, arangije aramubwira ngo :”subira iwawe utuze ntuzongere kumutegereza”.

Ku cyumweru tariki ya 05/01 abana be babili barabuze, mumasaha ya mugitondo, nuko ejo hashize tariki ya 06/01 imirambo yabo ibonwa ireremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Kivu.

Izi nzirakarengane zazize iki? Niba Zacharie yarakoze icyaha ni kuki atari kugezwa imbere y’amategeko aho kwicwa? Niba icyaha ari gatozi, aba baziranenge ni kuki bazira ibyo batazi?

Ese aho ubu si bwa butabera bundi bwa Kagame ngo bahita batangira aho? Ese uyu mugore usigaye ari incike nawe bazamwica cg bazamureka asigare ababarira ku mutima ariho atariho?

Honoré Murenzi

Exit mobile version