Hamenyekanye Italiki Umuhanzi Kizito Mihigo Azaburanishirizwaho Ajuririra Ibihano Yahawe. Umuhanzi Kizito Mihigo ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu mujyi wa Kigali, ubu amaze imyaka ine afunzwe ariko akaba mu mategeko agifatwa nk’umwere kuko atarahamwa n’ibyaha mu buryo ndakuka, dore ko ategereje kongera kugezwa imbere y’urukiko rw’Ikirenga. Nyuma y’igihe atakamba ngo aburanishwe mu bujurire, ubu noneho igihe azongera kugezwa imbere y’urukiko cyamenyekanye.
Tariki 4 Mata 2014 niyo tariki bivugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Gusa tariki 15 Mata 2014, nibwo Polisi yamweretse itangazamakuru, nyuma y’igihe yaraburiwe irengero maze hatangazwa ibyaha akurikiranyweho nawe ubwe yiyemereraga. Ubu hashize imyaka irenga ine afunzwe nk’utarahamwa n’ibyaha nyuma yo kujuririra ibihano yari yarahawe.
Tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, hanyuma ahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba byari bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha.
Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yatangaje ko Kizito Mihigo azongera kuburanishwa tariki 14 Gicurasi 2018 ubwo azaba ajuririra ibihano yahawe.
Hari hashize igihe kirenga imyaka itatu urubanza rw’ubujurire bwe rutaraburanishwa. Nyuma yo kubona umwaka wa 2015 warangiye atarahabwa itariki yo kuburana ndetse n’umwaka wa 2016 akabona urimbanyije, Kizito Mihigo mu ntangiro z’umwaka wa 2016 yandikiye urukiko rw’Ikirenga abatakambira asaba ko yahabwa itariki ya vuba yo kuburana, ariko bamubwira ko ibyo bitashoboka, ko hari abandi benshi bajuriye mbere ye kandi nabo bakaba ari abanyarwanda bafite uburenganzira nk’ubwe, bityo akaba agomba gutegereza akagerwaho, igihe cyazagera akazamenyeshwa igihe azaburanira.
Uwahoze ari umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Itamwa Emmanuel, icyo gihe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko igihe gishize Kizito Mihigo ajuririye igihano yahawe, atari kinini akurikije umubare w’imanza ziba ziri mu rukiko rw’Ikirenga. Yagize ati: “Kizito Mihigo ntiyibagiranye kandi imyaka ishize si myinshi ukurikije imanza ziba ziri mu rukiko rw’Ikirenga, ahubwo ntaragerwaho kandi bagenda baburanishwa bitewe n’igihe ibirego byabo byakiriwe. Ntabwo mu rukiko rw’Ikirenga bagena itariki yo kuburanisha bagendeye ku muburanyi ahubwo bagendera ku kirego n’igihe cyatangiwe, ubu rero ntaragerwaho ni ugutegereza nagerwaho muzabimenya.”
Kizito Mihigo uzaburanishwa mu bujurire mu kwezi gutaha, ntazigera ahabwa igihano kirenga imyaka 10 yari yakatiwe mbere. Kuba ubushinjacyaha bwo butarajuririye iki gihano yari yahawe, bituma Urukiko rw’Ikirenga rutamuha igihano kirenze icyo yahawe n’Urukiko rukuru, bivuga ko ibihano bishoboka ari imyaka 10 cyangwa iri munsi yayo, cyangwa se kugirwa umwere urukiko rusanze icyaha kitamuhama. Ubu amaze imyaka irenga ine afunzwe by’agateganyo, ariko nakatirwa imyaka azaba amazemo izakurwa mu gihano yaba yahawe, bivuga ko imyaka asigaje muri gereza uko byagenda kose itarenga 6.
Src: Ukwezi