Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma y’iminsi myinshi bafungiye ahantu hatazwi, Bazeye na Abega ba FDLR ibyo bazavuga tuzabyemere?

Abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka Ignace – wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye – na Nsekanabo Jean Pierre – alias Abega – bagomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda.
Aba bayobozi bombi ba FDLR baregwa kandi gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.
KWAMAMAZA

Abahoze muri FDLR, birukanwe na Kongo, bakomeje gutaha mu Rwanda
Abahoze muri FDLR bariyamiriza ministre Lambert Mende
Kongo yaba iri gusubiza mu Rwanda “ku ngufu” abahoze muri FDLR ?
Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza, baregwa gukorana n’igihugu cya Uganda kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aba bombi ubushinjacyaha buvuga ko bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Nkaka Ignace (wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye), iburyo, na Nsekanabo Jean Pierre (alias Abega) ubwo bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere
Image caption

Nkaka Ignace (wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye), iburyo, na Nsekanabo Jean Pierre (alias Abega) ubwo bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere
Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Ntabwo bari bahabwa umwanya wo kwisobanura ku byo baregwa.

Exit mobile version