Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma y’Iimpfu zitabarika z’abanyamulenge, ejo uzasanga abaziri inyuma biacaranye ku meza baganira!!

Amasasu nta narimwe yakemuye ibibazo. Ikibazo cy’abanyamulenge isi ikomeze ihaguruke n’ibyo bizagikemura . Impfu z’abanyamulenge ntabwo arizo zizakemura ikibazo ahubwo uzasanga ababiri inyuma ejo bicaranye ku meza baganira kandi abo bakoreshaga barapfuye kera.

Izo mpfu ntabwo arizo zikemura ibibazo. Kubera iki abanyamulenge batajya mu nzira y’ibiganiro ngo abe ariho bakura ibisubizo by’ibibazo byabo? Nta gihugu kidafite ibibazo ariko baricara bakabikememura. N’aho guhaguruka ukarwana ngo ugiye gucyura ibihumbi magana abiri hanyuma ukica miliyoni nyinshi ni nko kuvomera mu rutete! Niba ujya gucyura ibihumbi 200 hagahunga miliyoni zirindwi n’azo nizigera hanze zizafate imbunda zirase ngo zirashaka gutaha?

Hagomba kuboneka igisubizo kirambye kuva muri 1996 kugeza ubu harabura umwaka umwe ngo bibe imyaka 30 igisubizo kitaraboneka. Ese impunzu zariyo ngiyo zaratahutse cg zakomeje kwiyongera?

Exit mobile version